Umunyakenya utatangajwe amazina yatawe muri yombi azira chapati zikoze mu ifu y’urumogi.
Inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye iravuga ko atari uwo wenyine ukoresha urumogi muri ubwo buryo kuko hari n’abandi ngo usanga barya ibisuguti bikoze mu ifu y’urumogi, cyangwa ngo iyo fu bakaba ari yo batekera bakayinywa nk’abanywa itabi.
Kunywa urumogi muri Kenya ntibyemewe n’amategeko, n’ubwo ngo hari umubare utari muto w’abakoresha icyo kiyobyabwenge biganjemo urubyiruko.
Icyakora muri Kenya ngo hari benshi bamaze iminsi basaba ko amategeko yakwemerera abashaka kurukoresha ku mugaragaro.
Umwe muri bo ni umudepite witwa Ken Okoth wo mu gace ka Kibra wigeze gusaba ko Inteko ishinga Amategeko yatora itegeko ryemera ko urumogi rwakoreshwa nk’umuti.