Umunyamideri Moses Turahirwa yarize aranatakamba anatitira ubwo yasabaga imbabazi ko ababariwe atazongera gusubira ibyaha ari kuregwa maze asaba ko yarekurwa agakomeza amasomo ye. Yireguye avugako ari akaburi kamwe gusa bamusanganye naho ubushinjacyaha bwo bukomeza kuvuga ko ari kworeka urubyiruko abakangurira kunywa ibiyobyabwenge.
Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.
Uyu musore usanzwe ari umuhanga mu guhanga imideri, yahise ajuririra iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubu bujurire bwe.
Uyu musore usanzwe anazwiho kurimba imyambaro aba yihangiye, yageze ku cyicaro cy’Urukiko i Nyamirambo, yambaye impuzankano y’iroza yambarwa n’imfungwa zitarakatirwa, ndetse n’agapfukakumunwa gakozwe mu birango by’inzu ye ya Moshions, ndetse yambaye n’amatararata y’umurimbo, asanzwe yambarwa n’ibyamamare.
Moses Turahirwa wafunzwe nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, urwandiko rw’inzira [Pasiporo] rugaragaza ko ahagenewe kwandikwa igitsina cye, yemerewe ko handikwa ko ari igitsinagore, yari yashimiye Leta y’u Rwanda ngo kuba yarabimuhereye uburenganzira.Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwahise ruhakana ko rwatanze iki cyemezo, ari na byo ntandaro yo kujyanwa imbere y’ubutabera, kubera iyo nyandiko mpimbano.
Mu iburana rye rya mbere, Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’Urumugi, ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani kandi ho urumogi rudafatwa nk’ikiyobyabwenge gihanirwa.Gusa ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Moses Turahirwa yagihakanye yivuye inyuma, avuga ko rurirya rwandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nta rwego yigeze arukoreshamo ku buryo yafatwa nk’uwakoresheje iyo nyandiko mpimbano.