Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama aho avuga ko yakubiswe n’ingabo za Uganda zirangije ziramuzana zimujugunya ku mupaka wa Cyanika.
Uwo mugabo ugenda acumbagira, yagejejwe muri icyo kigo nderabuzima ku itariki 25 Mata 2020, aho avuga ko mu myaka ine yari amaze mu gihugu cya Uganda, yari umupagasi uhingira abandi mu rwego rwo gushaka icyamutunga.
Avuga ko aho yabaga muri Uganda mu myaka ine ari ahitwa Rushebeya mu gace ka Gitsiba muri Rubaya.
Ngo ubwo yazindutse ajyana na Nyirabuja mu murima guhinga, ngo barahinze bakora n’isuku ku mbibi z’isambu aho baharuye ibyatsi ku mukingo uhana imbibi n’isambu bahingagamo, mu rwego rwo kuhakiza ibihuru.
Ngo bagiharura uwo mukingo, nyiri isambu yahise abageraho ababwira ko bamutenguriye umukingo, ari nabwo yahise ajya guhuruza abasirikare bo muri Uganda, bahageze bakubita uwo Nsengiyumva n’uwo nyirabuja.
Muri abo basirikare bane ba Uganda, ngo babiri ni bo bari bambaye imyambaro ya gisirikare bitwaje n’imbunda mu gihe abandi babiri bari bambaye imyambaro ya gisivile bose bitwaje inkoni zibajwe mu giti cy’umuzo, ngo babatambikana hirya gato babaryamisha hasi batangira kubakubita izo nkoni.
Ati “Abo basirikare bakihagera badutambikanye hirya gato y’aho twahingaga, njye n’umugore twahinganaga ari na we nyiri isambu baturyamisha hasi, ariko umugore ntiyaryama bamukubita yicaye”.
Arongera ati “Njye bankubise izo nkoni mu mugongo no ku birenge babonye uburyo ndimo gutaka cyane barandeka. Bahise banyuriza imodoka njyenyine kuko uwo mugore we bamusize aho, bageze ku mupaka bansiga aho basubirayo”.
Nsengiyumba avuga ko ubwo yajugunywaga ku mupaka, Polisi y’u Rwanda yaje kumubona imwihutisha kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Bungwe, aho yemeza ko yitaweho ubu akaba atangiye koroherwa, n’ubwo inkoni ngo yakubiswe yumvaga ko zishobora kumugiraho ingaruka z’ubumuga budakira.
Ati “Abaganga bakomeje kunyitaho, ndumva ntangiye kumera neza. Inkoni nyinshi nakubiswe numvaga ko zizangiraho ingaruka z’ubumuga buhoraho”.
Uwo mugabo yatanze impanuro ku muturage wese wari ufite umugambi wo kujya muri Uganda agira ati “Ufite igitekerezo cyo kujya muri Uganda yabireka, kuko yaba akoze amakosa menshi kubera ko yahura n’ikibazo cy’uburwayi n’inkoni zose. Ingaruka ni uburwayi no gupfa bakanakumugaza.N’ubwo mu bitugu nkibabara ariko ndumva ububabare butangiye koroha, mu birenge ho ndumva nakize”.
Nsengiyumva kandi arishimira uburyo yakiriwe ageze mu Rwanda, aho yakorewe ubutabazi bwihuse mu kigo Nderabuzima cya Bungwe cyabanje kumwakira.
Ubu aho arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama, arakurikiranwa n’abaganga b’inzobere akaba adashobora guhura n’imiryango ye n’abandi baturage, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.