Amakuru aturuka mu Bubiligi aravuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yahisemo izo mpuguke ishingiye ku istinda ry’abanyamateka batanu (5), impuguke mu bwiyunge n’abahagarariye Abanyekongo baba mu Bubiligi; u Burundi n’u Rwanda na byo bifitemo abantu kuko na byo byagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’Ababiligi.
Ukuriye iyo komisiyo Wouter De Vriendt, yavuze ko abatoranyijwe bose bari babikwiye kubera ubunararibonye avuga ko ababonamo.
Hagati aho muri izo mpuguke harimo Laure Nkundakozera Uwase, umunyarwandakazi uri mu bahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko byemezwa n’urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), rufite icyicaro mu Bubiligi.
Mu nkuru iheruka kuri iki kibazo, umuyobozi wa RESIRG Mazina Deogratias, yari yabwiye Kigali Today impungenge bafite ko Ababiligi bashobora kuzashyira muri iyo komisiyo Ababiligi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, na bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside cyangwa ababakomokaho biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Laure Nkundakozera Uwase, ubu ni avoka i Bruxelles mu Bubiligi akaba n’impuguke ku bijyanye n’akarere k’ibiyaga bigali. Yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Jambo asbl, ihuriyemo abahakana Jenoside, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News.
Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, ubu ni umuyobozi wa Ikondera Libre, ikinyamakuru gisebya Leta y’u Rwanda.
Kuba ari muri ziriya mpuguke 10 zifasha Ababiligi, byashimishije cyane uwitwa Gustave Mbonyumutwa, umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa wahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu akaba ari umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.
Raporo ya mbere y’izo mpuguke itegerejwe mu Kwakira uyu mwaka. Ikazaba ikubiyemo amakuru y’ahantu hazakorerwa ubushakashatsi ku mateka y’ubukoloni bw’Ababiligi.
Nibarangiza kubona ibyo bakeneye, bazumva ubuhamya butandukanye bakore n’indi mirimo izakenerwa mbere yo kwandika raporo ya nyuma izaba ikubiyemo imyanzuro n’ibyemezo bazaba bafashe, ako kazi kakazamara umwaka ushobora kongerwa bibaye ngombwa.
Amakuru aturuka mu Bubiligi aremeza ko mbere y’uko itsinda ry’izo mpuguke ryandika raporo yabo ya mbere, komisiyo y’abadepite b’Ababiligi yabasabye kubanza kuganira n’Abanyekongo batandukanye bari muri diaspora yo mu Bubiligi, n’abahagarariye umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru bijyanye: