Umunyarwandakazi Natasha Baranyuzwe wize ibijyanye n’imiti, yakoze umuti mu nyabarasanyi nyuma y’uko inyabarasanyi igaragajwe n’abahanga ko ivura indwara zitandukanye.
Nyuma yo kumva ibyo Umukuru w’Igihugu yavuze no gusoma ubushakashatsi bwakozwe ku kamaro k’inyabarasanyi, nibwo Natasha Baranyuzwe yiyemeje gukora umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) akoresheje inyabarasanyi.
Yagize ati “Nahise mfata iya mbere nkoresha ubumenyi mfite, sinasinziraga kugeza ubwo mvumbuye umuti wujuje ubuziranenge ukoze mu nyabarasanyi”
Baranyuzwe avuga ko uyu muti wapimwe ndetse uhabwa icyangombwa cyo kujya ku isoko kandi ko nta handi wawusanga ku isi ko ari we wenyine wawumbuye agasanga mu minsi ya vuba inyabarasanyi iza kuba igihingwa cy’agaciro.
Yagize ati “mu myaka nka 50 Abanyarwanda bazabona uburyo inyabarasanyi ari igihingwa kidasanzwe bakibonaga nk’igihuru gisanzwe ariko bazabona uburyo ari umugisha ku buzima bw’abantu”.
Baranyuzwe avuga ko Abanyarwanda bari bazi ubwiza bw’iki kimera bakagikoresha mu komora abafite ibisebe by’umwihariko mu bakobwa bacaga imyeyo kuko babaga bakomerekeje imyanya ndangagitsina yabo, gusa ngo nticyabyazwaga umusaruro bihagije.
Baranyuzwe asaba Abanyarwandakazi nka we gutinyuka bakibohora nyabyo ubunebwe no gutega amaboko ku bandi kuko bifitemo ubushobozi, kandi bashobora guteza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu cyababyaye.