Umunyarwenya w’icyamamare mu Rwanda Clapton Kibonke yabazwe “Imana Irakiza”

Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, Gatogo n’ayandi yabazwe nyuma y’iminsi ari mu Bitaro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kibonke yagize ati “kubagwa byagenze neza. Imana irakiza.”

Uyu mugabo akaba yari amaze iminsi arembeye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwaye indwara y’ubuhumekero.

Kibonke akaba yamaze kubagwa ndetse bikaba byagenze neza, nubwo akiri mu bitaro yizeye gukira vuba agakomeza akazi ke ka filime.

Kibonke usanzwe ari n’umunyarwenya, yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ’Seburikoko’ ari na yo akinamo yitwa Kibonke, filime ye bwite y’uruhererekane yitwa ’Umuturanyi’ akinamo yitwa Kadogo.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.