Umunyasingapore ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ku mugaragaro icyaha cy’ubutasi yakoreraga Leta y’u Bushinwa, ibi bikaba byongereye umunyu mu bibazo bikomeje gufata intera hagati ya Washington na Beijing.
Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko uwo Munyasingapore witwa Jun Wei Yeo, yahamwe n’icyaha cyo gukoresha umwanya we nk’impuguke mu bya politike muri Amerika agakusanya amakuru yatumwe n’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa.
Ku rundi ruhande, USA ziravuga ko hari umushakashatsi w’Umushinwakazi zataye muri yombi nyuma yo gusanga yari afitanye umubano n’igisirikare cy’u Bushinwa.
Ubushinwa buherutse gufunga ambasade ya USA mu Mujyi wa Chengdu, bwihimura kuri USA na zo zari zimaze gufunga ambasande ya bwo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo guhana ubushinwa kuko ngo bwari burimo kwiba icyo bise umutungo w’ubwenge (intellectual property), cyangwa se amabanga atagomba kujya hanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Wenbin asubiza Mike Pompeo, yavuze ko ibyo USA zakoze bishingiye ku ruvange rw’ibinyoma bigamije gusa kwikoma u Bushinwa.
Hagati aho nyuma y’uko igihe ntarengwa cy’amasaha 72 kirangiye kuwa gatanu saa tatu z’ijoro ku isaha mpuzamahanga, abahagarariye u Bushinwa muri Houston batarava mu biro byabo i Houston, BBC iravuga ko abanyamakuru babonye abantu bagaragaraga nk’abasirikare ba USA bamena umuryango.
Nyuma yaho bahita bahagarara ku mirongo ibiri hanze basiga inzira abasohoka bagomba kunyuramo.
Ubuyobozi bwa Donald Trump bumaze iminsi buterana amagambo na Leta y’u Bushinwa ku bibazo by’ubucuruzi n’icyorezo cya coronavirus, ndetse no kuba u Bushinwa bwaranze kwakira itegeko rishya rigenga umutekano muri Hong Kong.