Umunyeshuri w’umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza akaba ahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza(PLE), icyiciro rusange(O’Level), nabarangije mu mashuri y’Inderabarezi (TTC).
Elvin Humura wigaga kuri Wisdom School i Musanze ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu barangije amashuri abanza, akurikirwa na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga ku kigo cya Nyamata Bright Academy mu Karere ka Bugesera.
Ku mwanya wa gatatu haje Mutayomba Beza Vanessa wo muri Kigali Parents’ School mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Uru ni urutonde rw’abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu barangiye amashuri abanza:
Mu cyiciro rusange, umunyeshuri witwa Mucyo Salvi wigaga kuri Ecole de Sciences de Byimana giherereye mu Karere ka Ruhango, ni we wabaye uwa mbere mu gihugu.
Yakurikiwe na Gashugi Muhimpundu Adeline wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu Karere ka Nyarugenge muri Kigali.
Uwimbabazi Alliance wigaga muri FAWE Girls School mu Karere ka Gasabo yabaye mu Mujyi wa Kigali yabaye uwa gatatu, nk’uko bigaragara kuri uru rutonde rw’abanyeshuri icumi ba mbere mu barangije icyiciro rusange (O’Level).
Humura Elvin yavuze ko kugira ngo abe uwa mbere yabitewe no kugira umuhate.
Ati “Nashyizemo umuhate niga cyane kuko numvaga ngomba kuza mu bana 10 ba mbere. Abarimu na bo ndabashimira cyane kuko baramfashije ndetse na mama wanyibutsaga buri gihe gukora umukoro bampaye ku ishuri, kandi yanamfashaga kumva Igifaransa”.
Umubyeyi w’uwo mwana, Mukayuhi Lea, yishimiye kuba umwana we yabaye uwa mbere batabitekerezaga.
Ati “Nta bintu byinshi twakoze bidasanzwe gusa namugiraga inama murinda kurangara. Ibi byadutunguye cyane tukaba dushima Imana yabimushoboje”.
Uwo mubyeyi yavuze kandi ko azakomeza gukurikirana umwana we ntazasubire inyuma kuko ngo ibikomeye biri imbere.
Kuri iryo shuri rya Wisdom School kandi ni ho havuye umunyeshuri wabaye uwa gatandatu mu gihugu, akaba yitwa Ishimwe Umubyeyi Marie Regine.
Abatsinze bahise banamenyeshwa amashuri bazigaho kuko ubu batangiye kubireba ku rubuga rwa Internet rw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB).
Mu mashuri abanza muri rusange abana biyandikishije ngo bazakore ikizamini bari 286,721, hakaba harakoze 280.456, bihwanye na 97.81%, muri abo abakobwa ni 151,810 naho abahungu bakaba 128,646.
Abakobwa batsinze mu cyiciro cya mbere (Division I) ni 4,902 naho abahungu bakaba ari 5,798.