Umunyezamu Adolphe wasezeye muri Rayon Sports yasimbujwe umunyamahanga wamaze kumvikana n’iyi kipe

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye w’imyaka 27 uje gusimbura Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali. Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo uwari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe wari usoje amasezerano yahise asinyira AS Kigali.

Rayon Sports yahise itangira uburyo bwo gushaka umusimbura w’uyu munyezamu akaza guhanganira umwanya n’umugande, Simon Tamale.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu w’imyaka 27 ukomoka muri Senegal witwa Khadime Ndiaye akaba ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Uyu munyezamu akaba yarakiniye Sporting U19 muri 2015, akaba yarakiniye kandi amakipe atandukanye y’iwabo muri Senegal nka Génération Foot, ASC SONACOS, ASC HLM ndetse na Guédiawaye FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Uyu munyezamu akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe y’Igihugu ya Senegal yakinnye Igikombe cy’Isi cya 2015 cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri New Zealand, Senegal yasoje ku mwanya wa 4.

Khadime Ndiaye ugiye kuba umuzamu mushya wa Rayon Sports

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.