Umupasiteri yahaye umwana we w’imyaka itanu imodoka igura miliyoni 350RWf

Shepherd Bushiri, umupasiteri wo muri Malawi yatunguye umwana we ku isabukuru y’amavuko, amuha imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Maserati Levante.

Uyu mwana w

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itanu yahawe na se iyo modoka iri mu zihenze ku isi

Iyo modoka yahawe uwo mwana w’imyaka itanu witwa Israella, ifite agaciko k’Amadorari ya Amerika 414000, abarirwa muri miliyoni 351RWf.

Uwo mupasiteri uba muri Afurika y’Epfo, watangije itorero ryitwa “Enlightened Christian Gathering Church”, yagaragaje amafoto y’iyo modoka ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko abantu badakwiye kureba amafaranga yaguze iyo modoka ahubwo ngo bakwiye guha agaciro impamvu yayiguriye umwana we akunda cyane ku munsi w’amavuko, nk’inshingano za buri mubyeyi.

Amafoto uwo mupasiteri yashyize ahagaragara ku wa gatatu cy’iki cyumweru, agaragaza uwo mwana w’umukobwa ari iruhande rw’imodoka nshya yahawe.

Imodoka ya Maserati Levante ikorerwa mu Butaliyani

Imodoka ya Maserati Levante ikorerwa mu Butaliyani

Ayo mafoto akurikiwe n’amagambo yanditswe n’uwo mupasiteri agira ati “Umugabo nyamugabo ntakwiriye guta umuryango we akurikiye amafaranga. Ni yo mpamvu mfata umwanya nkaba ndi kumwe n’umuryango wanjye nkawereka urukundo.”

Akomeza agira ati “Ibyishimo byabo ni byo bituma ngera kuri byinshi. (Niyo mpamvu ngomba) Kwizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye Israella Bushiri.”

Abantu batandukanye babonye ayo mafoto bagaye uwo mupasiteri bavuga ko ayo mafaranga yaguze iyo modoka ari amaturo y’abayoboke b’itorero rye.

Imbere ni uko imeze

Imbere ni uko imeze

Umwe mu bakoresha Facebook witwa Sekgabi Masobe agira ati “Ni byo se koko! Umwana ahawe impano y’imodoka nshya ya Maserati! Birababaje!”

Akomeza agira ati “(Abayoboke bawe) bishyura akayabo k’amafaranga kugira ngo ubahe umugisha none ayo baguhaye ukayaguramo imodoka ihenze y’umwana wawe mu gihe bo nta n’igare bafite!”

Gusa ariko hari n’abandi batandukanye bagaragaje ko bashyigikiye uwo mupasiteri bavuga ko ibyo yakoze bikwiye.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.