Umupasitoro yahamagaye Imana kuri telefone imubwira ibyo akorera abayoboke

Paul Sanyangore, umupasitoro wo muri Zimbabwe yatunguye abayoboke b’idini rye ubwo bari mu materaniro afata telefoni ye igendanwa ahamagara Imana aho iri mu ijuru baravugana.

Uwo niwe mu Pasitoro wo muri Zimbabwe ubwo yari arimo ahamagara Imana ayibaza ibyo akorera uwo mugore umupfukamye imbere

Uwo niwe mu Pasitoro wo muri Zimbabwe ubwo yari arimo ahamagara Imana ayibaza ibyo akorera uwo mugore umupfukamye imbere

Muri icyo kiganiro yagiranye n’Imana yayibajije icyo agomba gukorera umugore wari upfukamye imbere ye atakamba.

Abari aho bafashe amashusho (video) y’uwo mupasitoro agendagenda mu rusengero yumvikana avuga amagambo ameze nk’ayo mu kiganiro gisanzwe umuntu agirana n’undi kuri telefoni.

Ubwo yakoraga icyo kiganiro abayoboke bo bari batwawe bakurikiye, baririmba banikiriza mu majwi ibyo pasitoro wabo yavugaga.

Ikiganiro cya Sanyangore yumvikanye avuga ati:

-  Hello, ni mu ijuru tuvugana?

-  Uyu mugore uri hano Mana Data uramuntumaho iki?

-  Ahh, ese? Yego, reka mubaze…

Hari n’aho uwo pasitoro Sanyangore yageze yumvikana abaza ngo:

-  “Nonese Mana Data, dukore iki kindi?”

Amashusho yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza uwo mugabo avuga amagambo menshi nk’ayo mu kiganiro gisanzwe.

Akagera aho avuga ko Imana imubwiye indwara abana be barwaye, bikarangira avuga ko Imana ngo ihinduye amateka y’uwo mugore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bulawayo24 avuga ko uwo mupasitoro Sanyangore yatangaje ko afite nimero ya telefoni y’Imana kandi ngo mu minsi ya vuba akaba azayitangariza n’abandi babishaka bose bakaba babasha kwivuganira n’Imana.

Reba iyo Video igaragaza uwo mupasitoro avugana n’Imana kuri telefoni

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.