Umuramyi Chryso Ndasingwa agiye kumurikira Album ye muri BK Arena!

Nyuma y’iminsi mike umuhanzi cyangwa umuramyi Chryso Ndasingwa atangaje ko agiye gushyira hanze Album ye yise WAHOZEHO yamaze gutangaza aho izamurikirwa.

Chryso Ndasingwa n’umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe n’abatari bacye bitewe n’impano ye ndetse n’indirimbo aririmba zikunzwe cyane bitewe n’ubutumwa n’amagambo aba arimo aryoshye.

Uyu muhanzi amaze iminsi kandi ateguje abantu indirimbo nshya igitegerejwe gusa amwe mu magambo yayo yamaze kujya hanze yise WAHINDUYE IBIHE nayo irimo ubutumwa bwiza ndetse buhembura imitima bwuzuyemo gushima Imana yahinduye ibihe.

Chryso Ndasingwa yamaze gutangaza ko iyi Album ye izashyirwa hanze ikamurikirwa mu nyubako ikomeye cyane mu Rwanda ariyo BK ARENA itariki 05 Gicurasi 2024 bikaba bidasanzwe gusa bigaragaza ko uyu muramyi ari kurundi rwego.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.