Umuramyi Chryso Ndasingwa yateguje Album nshya yise “WAHOZEHO”!

Umuhanzi urimo kuzamuka neza cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Chryso Ndasingwa yateguje abakunzi be alubumu nshya.

Chryso Ndasingwa muriki gitondo nibwo yabyutse atangaza ko afite alubumu nshya yise WAHOZEHO ateganya gushyira hanze mu minsi igiye kuza dore ko asanzwe afite indirimbo yise Wahozeho.

Uyu muhanzi n’umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza cyane dore ko afite indirimbo zikunzwe n’abatari bake nk’indirimbo ze harimo iyitwa Wahozeho, Ni nziza aheruka gusohora ndetse n’izindi nyinshi aheruka gusohora umwaka ushize.

Uyu muhanzi udahwema kugirana urugwiro n’urubyiruko dore ko nawe akiri muto cyane akomeje kugaragaza ko kuramya Imana ari umuhamagaro we kandi abikora abikunze ndetse afasha na benshi binyuze mu bihangano bye akora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.