Umuramyi Senga B yateguje igitaramo yise HYMN STORIES aho kwinjira bizaba ari ubuntu!

Umuramyi ukomeye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Senga B yateguje abakunzi be ko agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo cye yise HYMN STORIES cyo gufata amashusho n’amajwi ariho (Live recording).

Senga B n’umuhanzikazi w’umunyarwanda ariko kur’ubu ubarizwa mu gihugu cya Canada aho abana n’umuryango we ndetse akaba asanzwe ari n’umuramyi ukomeye cyane dore ko azwi mu ndirimbo nka Ndabizi yafatanyije na Adrien Misigaro, Turi umwe, Ndakomeje n’izindi nyinshi afite ndetse dutegereje kumva aririmba imbonankubone hano i Kigali.

N’igitaramo yise HYMN STORIES dore ko azaba ari kumwe n’abandi baramyi bakomeye hano mu Rwanda nk’itsinda rizwi cyane Ben & Chance na True Promises ndetse n’baramyi bandi barimo Prosper Nkomezi, na Emmy Vox.

Iki gitaramo kizabera kuri Eglise Vivante Rebero i Kigali ku itariki 16 Gashyantare 2024 guhera i saa kumi n’igice z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.