Umuraperi Fireman wamamaye muri Tuff Gang , nyuma y’iminsi 6 gusa asohoye EP iriho indirimbo 3 agiye gukorera igitaramo muri Relax Bar & Restaurent iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati hazwi nko muri Quartier Matewusi.
Uwimana Francis wamamaye nka Fireman muri muzika nyarwanda yamenyekaniye muri Tuff Gang kimwe na bagenzi barimo Bull Dogg , Green P , nyakwigendera Jay Polly , ndetse na P. Fla wageze aho agasohoka muri iri tsinda.
Murugendo rwe rwa muzika amazemo igihe kinini Fireman yagiye yigarurira imitima y’abanyarwanda mu ndirimbo nyinshi yageiye yumvikanamo zirimo , Itangishaka , Muzadukumbura twapfuye , Ca inkoni izamba , Umuhungu wa muzika n’izindi nyinshi zirimo izo yabaga yafatanyije n’abandi bahanzi.
Aherutse gusohora EP iriho indirimbo 3 arizo ‘Bucyanayandi’ itete n’amashusho , ‘Igeno’ yafatanyije na Savior Rapper , ndetse na ‘Ibihuha.’
Nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Relax Bar & Restaurent , umuraperi Fireman araza kuhataramira kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024.
Biteganyijwe ko ahobora kuza aherekejwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo n’abo babana mw’itsinda rya Tuff Gang.
Aha bazataramira muri RELAX , ni hamwe mu hantu hasohokerwa n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali cyane cyane abawukoreramo , bityo akaba ari n’amahirwe kubakorera hafi aho bazabasha guhura bakaganira ku mishinga banishimisha.
Ubusanzwe abasohokera muri Relax Bar & Restaurent , bahasanga amafunguro ateguye neza kuburyo urya ukananywa kandi ukaba wakwizihirirwa mu kabyiniro kabo kari mu tubyiniro dukunzwe.
Umwihariko w’iki gitaramo n’uko kwinjira bizaba ari ubuntu , kuko byakozwe mu buryo bwo kwereka abakiriya babo ko babitayeho , doreko nyuma ya Fireman hazaza n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.