Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi na wo washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 muri ako gace.
Abatuye mu Murenge wa Nkombo bazwiho gushakira imibereho mu bikorwa by’uburobyi mu Kivu, bakanahahirana n’ibice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibindi bice by’u Rwanda.
Icyakora muri ibi bice bya Congo ndetse na Rusizi mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ubwiyongere bw’imibare y’abarwaye COVID-19, biturutse ahanini ku rujya n’uruza hagati y’ibyo bihugu byombi, iyi ikaba imwe mu mpamvu y’izi ngamba zisaba abaturage kuguma mu ngo.
Umurenge wa Nkombo wo muri Rusizi ufatiwe izo ngamba nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yari iherutse gufatira ingamba nk’izi indi mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi.
Ku wa Kane tariki 04 Kamena 2020 nibwo iyo Minisiteri yatangaje ko agace k’Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, gashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, izamara nibura ibyumweru bibiri.
Mu itangazo MINALOC yasohoye icyo gihe, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, byahagaritse ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu;
Hashingiwe kandi ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, mu Karere ka Rusizi.
@RusiziDistrict : uyu munsi twashyize #Nkombo muri #Gumamurugo mu rwego two kurwanya #Covid-19 muri aka gace. Twongeye gusaba abatuye mu #Rwanda bose gukurikiza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya #Koronavirusi.
— Anastase SHYAKA (@ashyaka) June 11, 2020