Umurimo wo gusogongera inzoga usaba uwukora kuba yarazihebeye!

Mu gihugu cy’Ubwongereza hari sosiyete yenga byeri ishaka gutanga akazi ko kuzisongongera mbere y’uko zishyirwa ku isoko.


Ni sosiyete yitwa “Meantime Brewing Company”, yashyize itangazo kuri internet isaba abantu bumva biyizeye mu kumva uburyohe bwa byeri kwandika basaba ako kazi.

Abifuza kureba iryo tangazo barisanga ku rubuga rw’amashakiro rwa Linkedin, aho “Meantime Brewing Company” ivuga ko ishaka gutanga akazi k’amasaha atatu mu cyumweru ko gusongongera byeri zayo mbere y’uko zishyirwa mu macupa.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa ‘Oh My Mag’ cyatangaje iyi nkuru, kiravuga ko ako kazi katahabwa umuntu ubonetse wese kuko hari ibyo asabwa kuba yujuje.

Icya mbere agomba kuba ari umuntu wihebeye byeri, icya kabiri agomba kuba azi gutandukanya uburyohe bwazo, icya gatatu agomba kuba azi ubwoko butandukanye bw’ibirungo bikoreshwa mu kwenga byeri.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.