Umuriro wongeye kwaka muri Cameroun baranatukana , Samuel Etoo aha gasopo umutoza leta iri gutsindagira ikipe

Umuriro wongeye kwaka hagati ya Samuel Eto’o Fils uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) na Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, FECAFOOT yari yatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Marc Brys,watanzwe na Guverinoma,kugira ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo.

Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils.

Mu magambo akomeye,Samuel Eto’o yirukanye nabi uyu mujyanama muri minisiteri ya siporo kuri Fecafoot, mbere yo kwereka umuryango na Marc Brys,amwibutsa ko muri Cameroon atari iwabo mu Bubiligi aho akora ibyo ashatse.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje Eto’o asuhuzanya na Cyrille Ntolo, umujyanama wa minisiteri ya siporo hanyuma Eto’o kwerekana “icyubahiro”.

Yamubwiye ati: “Ndagushimira cyane, ariko utwubahe.”Perezida wa Fecafoot yamumenyesheje ko ari hafi kwinjira mu nama, umujyanama yasubije ko itari bube. Ati: “Mfite amabwiriza ya Minisitiri” wa siporo, Narcisse Mouelle Kombi.

Ariko Samuel Eto’o yashimangiye ko inama iri bube,aho niho batangiye kuzamura amajwi. Umuyobozi wa Fecafoot, arakaye cyane,yahamagaye abashinzwe umutekano kugirango basohore uyu mujyanama mu biro bya Fecafoot.

Uyu yahise ahamagara umutoza Marc Brys, umutoza w’Ububiligi washyizwe na guverinoma ku butoza bw’ikipe y’igihugu ngo aze batahe,bibabaza Eto’o wamusabye kuhaguma kuko ariwe bari batumiye.

Eto’o yamutegetse kuhaguma ngo yitabire iyi nama yari yateguwe ndetse anamushinja gukora politiki.Ati: “uri gukora politiki muri Cameroon! hari umuntu umwe uri muri politiki hano muri Cameroon,ni Perezida Biya.”

Aba nabo bahise batangira gutukana ari nako buri wese abwira mugenzi we ibigwi afite mu mupira w’amaguru.

Eto’o yabwiye Brys ati: “Ninjye perezida wa federasiyo, ibyo ukora ninjye ufata umwanzuro! Uratekereza ko nshobora kubikora mu bubiligi? None kuki utekereza ko ushobora kubikora muri Cameroon?. Ntabwo ukwiye kumvugisha gutyo, Bwana mutoza,ninjye muyobozi hano ntiwibagirwe ibyo.”

Kuri ubu, buri ruhande rwatumije inama yarwo izaba ku wa Gatatu igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi Cameroun ifitanye na Cap-Vert na Angola muri Kamena.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.