Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Ibyo biravugwa mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gitangire, kikaba kigiye kuba mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ari yo mpamvu ibizakorwa bizahuzwa n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2020, yavuze ko kwibuka bizaba ariko bikaba mu buryo budasanzwe.
Ati “Nubwo kwibuka bizabera mu ngo, ntabwo igikorwa kiburiyemo. Ndakomeza Abanyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko, kwibuka bizakorwa ariko bihuje n’ibihe turimo, uwagira ikibazo cy’ihungabana, bahamagara ku murongo usanzwe uhamagarwaho ku bibazo birebana na Coronavirus wa 114 cyangwa bakiyambaza umujyanama w’ubuzima uri hafi”.
Dr Bizimana kandi yavuze ko imihango yo gutangiza icyunamo ku ya 7 Mata 2020, izakorwa nk’uko bisanzwe ariko ikitabirwa n’abantu bake cyane.
Ati “Igikorwa kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku rwego rw’igihugu guhera saa yine za mu gitondo ariko kibe kigufi kandi kizitabirwa n’itsinda rito. Hazabaho gushyira indabo ku mva, kunamira imibiri y’abahashyinguye, kwenyegeza urumuri rutazima n’umunota wo kwibuka”.
Ati “Umunota wo kwibuka nugerwaho, abandi aho dukurikiranira umuhango mu bitangazamakuru bitandukanye turi mu ngo, tuzifatanya n’abari ku Gisozi. Hazakurikiraho ijambo nyamukuru ry’uwo munsi rizahita kuri Televiziyo na Radiyo, abantu bose bumve ubutumwa bujyanye n’ibihe turimo ariko buhuzwa no kwibuka ku nshuro ya 26”.
Yavuze kandi ko nyuma ya saa sita kuri uwo munsi hagombye kuba urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember) ndetse n’umugoroba w’ikiriyo ariko izo gahunda ngo ntizizaba haba i Kigali no mu turere kuko zihuza abantu benshi kandi bikaba bitemewe muri ibi bihe igihugu kirimo.
Umwanya ibyo bikorwa byabagamo ngo hazatangwa ikiganiro kijyanye no kwibuka ubusanzwe cyatangirwaga ku Gisozi, nyuma hakurikireho ubutumwa bw’abacitse ku icumu bahumurizanya, baba abo mu Rwanda n’abari mu mahanga, byose bikazakorwa hifashishijwe ibitangazamakuru.
Ku minsi isigaye y’icyumweru cy’icyunamo ngo hazajya habaho ibiganiro nuri munsi ku mugoroba, ariko binyure ku maradiyo na televiziyo aho guhuza abantu nk’uko bisanzwe hirindwa Coronavirus, na ho ibindi bikorwa byo kwibuka mu minsi 100 ngo bizaterwa n’uko ubukana bw’icyo cyorezo buzaba bumeze.
Dr Bizimana akangurira Abanyarwanda kwibuka biyubaka, ariko kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.