Kuri iyi nshuro ya 26 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yahamagariye abatuye isi kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, kuko Jenoside ari akaga kagwiriye isi yose.
Mu butumwa bwe, yatangiye agira ati “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo abarenga miliyoni bicwaga urw’agashinyaguro mu minsi 100 gusa”.
Avuga kandi ko abicwaga muri icyo gihe bari Abatutsi, ariko kandi hicwaga n’Abahutu ndetse n’abandi bose barwanyaga Jenoside.
Guterres arongera ati “Kuri uyu munsi turunamira abo bose bishwe. Ikindi turigira ku mbaraga abarokotse Jenoside bagaragaje mu bwiyunge no kwiyubaka”.
Akomeza avuga ko abatuye isi batagombye kureka ubwicanyi nk’ubwo bwongera kuba, ati « Tugomba kwanga imbwirwaruhame z’urwango, amacakubiri, kwironda ndetse no gukumira abandi. »
“Icyo dukwiye kumenya ni uko twese turi umuryango umwe w’abantu dutuye ku isi imwe, ibyo bizadufasha guhangana n’ibibazo rusange bitwugarije muri iki gihe, uhereye kuri COVID-19 ukageza ku mihindagurikire y’ikirere”.
Akomeza avuga ko kuva Jenoside yatangira, u Rwanda rwakomeje kwerekana ko kwiyubaka uhereye ku busa bishoboka, kunga abaturage bagakira ibikomere bityo ukubaka sosiyete ihamye.
Guterres ati « Mu gihe rero turimo gushyira imbaraga mu byatugeza ku ntego z’iterambere rirambye, mureke dukomeze kwigira ku byo u Rwanda rugenda rugeraho. »
Umuryango w’Abibumbye wasohoye ubwo butumwa bwo gufata mu mugongo u Rwanda n’abarokotse Jenoside by’umwihariko, mu gihe hirya no hino ku isi hakiri abakoze Jenoside bakidegembya, hakaba abayihakana ndetse n’abayipfobya mu gihe uwo muryango wo wayemeye.
Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020, umuhango wabaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.