Umusirikare w’u Rwanda waguye muri Santarafurika yasezeweho

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), bwatangaje ko umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo, yasezeweho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.


Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, MINUSCA yatangaje ko bashimira battalion y’ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuba babanye na bo mu gusezera bwa nyuma kuri SM Nsabiyaremye Edouard (Umusirikare w’u Rwanda waguye mu gitero).

Uyu musirikare yaguye mu gitero tariki ya 13 Nyakanga 2020. Icyo gitero cyakomerekeje abandi basirikare babiri.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.