Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Uwo musirikare w’u Rwanda utaratangazwa amazina, yaguye mu gitero cyagabwe ku basirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020.
Binyuze kuri Stéphane Dujarric, umuvugizi wa António Guterres, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma icyo gitero bivugwa ko cyagabwe n’umutwe wa 3R (Return, Reclamation and Rehabilitation), ahitwa Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambere.
Bivugwa ko icyo gitero cyahitanye umusirikare umwe w’u Rwanda, ndetse kikanakomeretsa abandi babiri.
Umuvugizi w’agateganyo w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ku murongo wa telefoni yemeje aya makuru, ariko avuga ko amazina n’amakuru arambuye bizatangazwa nyuma yo kubimenyesha umuryango wa nyakwigendera.
Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni byanditse biti “Umunyamabanga Mukuru yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, abaturage ndetse na Guverinoma y’u Rwanda. Yifurije abakomeretse gukira vuba.
Umunyamabanga Mukuru aributsa ko ibitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro ari ibyaha by’intambara, kandi ko bihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Arasaba ubuyobozi bwa Santarafurika gushakisha abagize uruhare muri icyo gitero, bakagezwa mu butabera”.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko Loni izakomeza gushyigikira ingufu z’igihugu mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri Santarafurika, ikorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.