Hari ibimenyetso by’ingenzi ushobora kureberaho umuhungu mukundana ukamenya ko nta gahunda afite yo kuzabana nawe nubwo mwaba mumaranye igihe kinini mukundana ndetse ubona akwereka urukundo rukwiye ariko rukaba nta musaruro ruzagira bigasa no kugutesha igihe gusa.
1.Ntiyemera ko imiryango imenya ko mukundana
Uretse kuba atabyereka inshuti ze, n’imiryango yanyu ntashobora kwemera ko imenya ibyanyu cyangwa ko hari urukundo mufitanye yaba ab’iwabo cyangwa abo mu muryango wawe niyo hagize ushaka kubereka ko abizi abyamaganira kure akabyihakana, ubundi akajya akubeshya ko aba yanga kwiteza abantu kandi nyamara umusore wagushimye anafite gahunda abiratira imiryango yose ikabimenya.
2.Ntajya akubwira gahunda agufitiye ahazaza
Iyo umuhungu mukundana nta gahunda afite yo kuzagushyira mu rugo, ntushobora kumva yivugisha iby’ahazaza ngo abe yakubwira ibyo ateganya mu minsi iri imbere ngo wumve agushyira mu mishinga afite ahubwo akunda kuvuga ko agukunda gusa nta yindi gahunda ifatika wamwumvana.
3.Ntashobora kukubwira ibyo kubana
Umuhungu udafite gahunda murakundana urukundo rugasagamba, imyaka igashira indi igataha ariko ntube wakumva yivugisha n’umunsi wa rimwe, ibyo kubana cyangwa ngo wumve akubwira ko afite amatsiko yo kukubona uri umugore we mu biganiro mugirana byose, ngo nibura ugire icyizere cy’uko anabiteganya kuri wowe cyangwa afite icyo gitekerezo.
4.Ntashaka kubibwira inshuti ze
Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba anashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzihamiriza ko mukundana cyangwa abantu babazi mwembi, ugasanga abihishahisha akenshi mwaba munari kumwe n’abantu benshi ntakwikoze kandi mwaba mutari kumwe n’abantu akakwereka urukundo rukomeye.