Mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye, umusore n’inkumi bagiye gusezerana kwa padiri, ubuyobozi burabafata bubagaragariza ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Abo ni umuveterineri wigenga ukorera mu Murenge wa Rusatira n’umukobwa biyemeje kurushingana, banze kubana batabanje guhabwa umugisha imbere y’Imana. Kuri Paruwasi ya Kiruhura ni ho bari bagiye gusezeranira.
Abatuye i Rusatira dukesha aya makuru bavuga ko ubu bukwe bwari bwatashywe n’abantu babarirwa mu munani. Abageni kandi ngo bari bagiye kwaka umugisha w’Imana gusa, nta misa isanzwe y’ubukwe yari iteganyijwe.
Bivugwa ko abasaza bari batashye ubu bukwe banyuze ku bapolisi bambaye neza, bababajije aho bagiye bavuga ko bagiye mu birori. Aba ngo ni bo batumye inzego z’ubuyobozi zikurikirana.
Abari batashye ubukwe na padiri bose ngo barafashwe bajyanwa ku Murenge wa Rusatira, bagaragarizwa ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hanyuma barabareka barataha.
Icyakora ngo n’ubwo baretswe bagataha, barakomeza gukurikiranwa ku bwo kurenga ku mabwiriza nkana, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.
Agira ati “Barakomeza gukurikiranwa kuko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza”.
Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ntaho yemerera abantu gusezeranira mu nsengero. Ahubwo avuga ko insengero zifunze. Anavuga kandi ko ishyingirwa imbere y’ubuyobozi ryemewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 15.