Umusore w’imyaka 18 ari guhigwa na Polisi kubera gushyira ibinini bitera ubushake bwo gutera akabariro (Viagra) mu mazi yo kurusengero

Polisi ya Zimbabwe (ZRP) kuri ubu iri gushakisha umwana w’ahitwa Bulawayo, uzwi ku izina rya Tracy Sibanda w’imyaka 18, kubera ko yashyize abigambiriye ibinini bya Viagra mu kigega cy’amazi cy’itorero rimwe ry’aho,abandi bari mu masengesho.

Ibi binini bya Viagra bitera ubushake bwinshi bwo gutera akabariro ndetse n’akanyabugabo muri icyo gikorwa. Ibi byabereye ku rusengero rwitwa disciples internationaux de Thorngrove, Bulawayo, mu muhango wo kwizihiza Pasika, bitera umwuka mubi mu bari baje gusenga.

Abayobozi bavuga ko uyu musore ashinjwa gukora igikorwa y’ubugome,avanga Viagra n’amazi y’itorero,ibintu byatunguye benshi mu bayoboke b’iri dini. Impamvu zamuteye gukora iki gikorwa kidasanzwe ntiziramenyekana neza, ariko ngo bishoboka ko uyu mwana yabitekereje hanyuma akabikorera abari baje gusenga.

Amakuru yibyabaye yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abazikoresha bacika ururondogoro. Bamwe bagaragaje ko bababajwe n’igikorwa nk’iki cyo gusuzugura aho basengera, abandi bakagaragaza ko batizera ko ibintu byabaye.

ZRP yatangiye guhiga Tracy Sibanda kugira ngo agezwe imbere imbere y’inkiko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.