Umusore yafunzwe akekwaho gukwiza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke ziravuga ko zataye muri yombi umusore witwa Karangayire Theodore, utuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Rwinkuba, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.


Uwo musore akekwaho gukoresha imiyoboro ya telefoni zibaruye ku bandi bantu, akoherereza abantu barimo n’abayobozi ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru avuga koibyo yabikoze ku itariki ya 18 Mata 2020, mu bantu uwo musore yoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside hakaba harimo n’Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Janvier Bisengimana ndetse n’umucuruzi warokotse Jenoside witwa Itangishaka Edith.

Uyu musore kandi ngo yanoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside, umwakirizi w’imisoro mu murenge witwa Rukundo Djuma.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gakenke, hatahuwe ko uwo musore yakoreshaga imirongo itatu itandukanye ya telefoni kandi ibaruye ku mazina y’abandi bantu harimo n’abaturanyi be.

Uyu musore ubu afungiye kuri RIB ikorera mu Karere ka Gakenke, mu gihe iperereza rikomeje.

Iyi nkuru turacyayikurikirana …

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.