Umuti wa Permanganate de Potassium (KMnO4)

Uyu muti uri mu bwoko bw’ibinyabutabire (chemicals) ukoreshwa ku ruhu ukaba uboneka ari ibinini, ifu se cyangwa udusaro byose bivangwa mu mazi ku gipimo utegekwa na muganga. Wabatijwe na bamwe mu banyeshuri akazina kaborohera kuwibuka ka kimonokatere (KMnO4) nyamara ni permanganate de potassium (potassium permanganate).

Uyu muti ufite ububasha bwo gusukura no kwirukana umwuka mubi ukaba ukoreshwa mu kuvura zimwe mu ndwara ziba zafashe uruhu harimo ibimeme, indwara zinyuranye ziterwa n’imiyege, gusukura ibisebe by’ahabazwe kimwe no kuvura ibibyimba n’ibituragurike.

Ni henshi ukoreshwa kandi muganga niwe gusa wemerewe kuwukwandikira akanakubwira uko uwukoresha. Kubera rero ko ushobora gukoreshwa nabi, ushobora gutera ibibazo binyuranye ku ruhu nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

Ibyago bishobora guterwa na KMnO4

Ushobora kuwukoresha ku bimeme

Kuwufungura nabi no kuwukoresha kenshi

Uyu muti udafunguye neza (ari igifute) ushobora gutwika uruhu. Niyo mpamvu usabwa kubanza kuwufungura uko wabitegetswe na muganga mbere yo kuwukoresha. Kuwukoresha inshuro nyinshi nabyo kandi bishobora gutera uruhu gucika ibisebe, kuryaryatwa no gushya. Niba uwukoresha ukumva uburyaryate ku ruhu, usabwa kubibwira muganga. Kandi kuwukoresha igihe kinini bishobora gutera uruhu kumagara kuko uba wakuyeho ibinure. Kuko uyu muti utagomba kugera ku maso, niba hari ugiyemo usabwa gukaraba n’amazi meza atemba.

Umuti udafunguye

Niba uyu muti udafunguye ukuguyeho suka aho waguye amazi byibuze mu minota 15 hanyuma ugane ivuriro. Niba uyu muti kandi uguye ku myambaro, inkweto, bikuremo ubanze ubisukure mbere yo kongera kubyambara. Niba uguye mu maso udafunguye ozamo n’amazi atemba iminota 15 hanyuma ujye kwa muganga. Ingaruka zawo udafunguye ni zimwe n’iyo ufunguye gusa udafunguye ibyago biba biremereye.

Kuwumira

Kumira uyu muti ni ikintu gishobora no guhitana umuntu by’umwihariko iyo udafunguye. Utera ubushye mu gifu, kubyimba umuhogo bikaba byabyara kubura umwuka nabyo bigatera umuvuduko mucye w’amaraso, kwangirika kw’impyiko n’imiyoboro y’amaraso. Ku gipimo kiri kuri 10g byo urupfu ruba rushoboka cyane. Niba wamize uyu muti cyangwa ari undi wawumize ntukwiye kumurutsa ahubwo mwihutane kwa muganga bamutabare vuba.

Icyitonderwa

Nubwo n’ubusanzwe imiti yose usabwa kuyibika aho abana batagera ariko noneho uyu wo urihariye kubera ibyago ushobora gutera. Wubike aho abana batagera, aho abafite uburwayi bwo mu mutwe batagera, aho abafite ihungabana batagera (bashobora kubikoresha biyahura).

Kurikiza amabwiriza ya muganga mbere yo kuwukoresha niba utasobanukiwe neza ubaze umuhanga mu by’imiti aho wawuguze

Uyu muti ntusangirwa. Buri wese awukoresha uko yawandikiwe bitewe n’uburwayi afite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.