Umuti wica udukoko witwa ’HUUREKA’ wahagaritswe by’agateganyo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo umuti wica udukoko witwa ‘HUUREKA Disinfectant, (medicalogy, Disinfection-cleaning water)’.


Rwanda-FDA yatangaje ko ihagarikwa ry’umuti ryashingiwe ku kuba warinjijwe mu gihugu itabimenyeshejwe (Rwanda-FDA), kugira ngo isuzume ubuzoranenge bwawo ndetse inasuzume ikoreshwa ry’uwo muti.

Uwo muti witwa HUUREKA Disinfectant, (medicalogy, Disinfection-cleaning water), ukaba warinjijwe mu gihugu na kompanyi yitwa ‘African Medical Supply Company Ltd’, ukaba kandi warakozwe n’uruganda ‘KEWS Corporation Suwon kyuggido 16522’, rwo muri Koreya y’Epfo.

Ku rubuga rwa twitter, Rwanda-FDA yatangaje ko mu gihe iki kobazo kikiri gukurikiranwa habaye hafashwe impagararizi (Samples) z’uyu muti, ukaba uri gukorerwa ibipimo bya laboratwari ndetse n’igenzura ku binjije uyu muti.

Yasabye ko abawuranguye baba bahagaritse kuwugurisha ndetse no kuwukoresha, mu gihe hagikorwa ubusesenguzi ku buziranenge n’ikoreshwa neza ry’uyu muti.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.