Umuti wisigwa wa betamethasone menya byinshi kuri wo

Betamethasone ni iki?

Betamethasone (soma betametazone) ni umuti usigwa ku ruhu. Dukunda kuwubona mu mazina anyuranye nka UNIBET, BETNOVATE, BENTOPIC, DAWAVATE, n’andi.

Icyo uyu muti uvura

Ikoreshwa mu kuvura indwara zo ku ruhu harimo ibiheri, ibishishi, uburyaryate, gutukura k’uruhu, kuribwa n’udusimba bigatera kubyimbirwa n’ubundi buryo bwose bw’ubwivumbure bw’umubiri.

Gusa uyu muti ntabwo uvura indwara z’uruhu nk’ise, ibihushi, ibinyoro,…kuko zo ziterwa na mikorobi.

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw’umubiri

Uko betamethasone ikoreshwa

Nyuma yo gukaraba aho ugiye kuwusiga, uyu muti uwusiga usigiriza nk’usiga pomade, ni ukuvuga ko umuti uwusigisha intoki kugeza ubonye ko wamaze kwinjira.

Uwisiga mu gitondo na nimugoroba.

Gusa wirinda gukoresha umuti mwinshi kuko iyo ari mwinshi kwinjira mu mubiri biragora.

Mu kuwisiga ukoresha imitwe y’intoki

Ibyo kwitondera

  1. Iyo uwisiga mu maso ntugomba kurenza iminsi 5.
  2. Umugore utwite n’uwonsa ntagomba kuwisiga
  3. Umwana uri munsi y’imyaka 2 ntawukoresha
  4. Iyo uwisize hagashira ibyumweru 2 nta gihinduka urawuhagarika ugasaba muganga kuguhindurira
  5. Betamethasone ntigomba kuvangwa n’indi miti yisigwa. Icyakora amavuta asanzwe ariko atarimo hydroquinone wemerewe kuyisiga nyuma y’iminota 30 usize umuti
  6. Ntukawusige ku gisebe no hafi y’amaso, n’ahandi hantu hose hari ububobere.
  7. Mu gihe wawisize irinde ubushyuhe bwinshi, na nijoro uryamye aho wawusize ntuhorose ibiremereye. Ubushyuhe bushobora gutuma betamethasone itera umubiri ubwivumbure bunyuranye.
  8. Uyu muti uwukoresha ari uko muganga yabigutegetse.

Mugire ubuzima buzira umuze.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.