Umutingito wa ‘magnitude’ 6,3? Abarenga 1000 bahise bahasiga ubuzima mu mutingito wibasiye Afghanistan yahise ijya mu marira n’agahinda

Inzego zishinzwe ubutabazi ziri kurwana no gutabara abagwiriwe n’inzu nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Akarere k’Uburengerazuba bwa Afghanistan. Birakekwa ko abarenga 1000 baba bahitanywe n’uwo mutingito wa ‘magnitude’ 6,3 wasenye Intara ya Herat ku wa Gatandatu.

Hamwe no kuba ibikorwa by’itumanaho byarasenyutse ndetse imihanda myinshi ikaba ifunze, abakozi bashinzwe ubutabazi bari kugorwa no kugera mu bice byitaruye.

Ababarirwa mu magana na bo bakomeretse. Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego zatangiye kugoboka abaturage bagwiriyemo abari batuye mu nzu zubakishije ibikoresho bidakomeye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa ryatangaje ko nibura inzu 465 zasenyutse ku buryo ba nyirazo bamaze kabiri barara rubunda.

Inkuru ya BBC ivuga ko imibare nyayo y’abapfuye igikusanywa ariko urwego rwa Loni rushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi muri Afghanistan rwatangaje ko barenga 1000 naho abandi 500 bakaba bagishakishwa.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Guverinoma y’Abatalibani yatangaje ko abagera ku 2000 bapfuye cyangwa bagakomereka.

Ibitaro byagowe no kwita ku bakomeretse bitewe n’uko iki gihugu nta bikorwaremezo by’ubuvuzi biri ku rwego rufatika gifite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.