Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger ibye biri gutogota / Areba nabi yisanga yazingishijwe utwe akirukanwa

Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger ukomeje kuvugwaho byinshi bishingiye mu bihe iyi kipe imaze iminsi iri kunyuramo , harimo n’ibyababaje abakunzi bayo ejo bundi ubwo yatsindwaga na Rayon Sports , biravugwa ko ashobora kwirukanwa atagize icyo ahindura ngo iyi kipe yibitseho ibikombe byinshi mu Rwanda yongere yigaragaze.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irambikana na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League nyafurika.

Uyu mukino ugiye kuba muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ukutumvikana hagati mu bakinnyi ndetse bikanavugwa ko umutoza hari abakinnyi afitanye nabo ibibazo. Amakuru dufite ni uko Thierry Froger nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, aramutse akoze ikosa agatsindwa na Gaadiidka FC ashobora guhita asezererwa muri iyi kipe.

Uyu mukino uraza gutangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, urabera kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Gaadiidka FC imaze umunsi umwe hano mu Rwanda ariko yaba abatoza ndetse n’abakinnyi bavugako biteguye neza kuburyo babonako insinzi ari iyabo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.