Nyuma y’uko amakuru atangajwe avuga ko Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo, Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide, yatangaje ko birukanye uwo mutoza nyuma y’uko akomeje kubananiza.
Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umutoza wa Musanze FC ngo ntiyigeze ashaka kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, aho yakunze kugaragariza ubuyobozi bw’ikipe amananiza, asaba ikipe ibirenze ubushobozi.
Umuyobozi w’ikipe, avuga ko hari ubwo bamwegereye mu rwego rwo kumvikana mu buryo yafashwa mu mibereho ye mu gihe Shampiyona yabaye ihagaze, bamusaba gukora urutonde rw’ibyo akenera mu gihe cy’ukwezi, batungurwa no kubona agaragaza ibiruta umushahara asanzwe ahembwa.
Ngo muri ayo mananiza n’iteshamutwe yakomeje gushyira ku buyobozi, ni byo byatumye ubuyobozi bw’ikipe bufata umwanzuro wo kumwirukana, bukemera kumuha ibyo bumugomba bijyanye n’amasezerano bagiranye nk’uko Umuyobozi wa Musanze FC abivuga.
Agira ati “Twemeye kumuha umushahara we w’ukwezi kwa kane, uw’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, ahasigaye agende amahoro natwe dusigare amahoro ariko areke gukomeza kudutesha umutwe. Ntidushobora kubaka ngo tugire icyo tugeraho, dufite umuntu udutesha umutwe”.
Umuyobozi wa Musanze yakomeje agira ati “Ni njye twabanje kuganira cyane, ndetse aganira n’abayobozi b’akarere n’abandi ariko ni umuntu ugoranye, agize n’ibindi yongeraho twazareba, ariko ntabyo kuko mu kwezi kwa gatandatu amasezerano azaba arangiye”.
Tuyishime yavuze ko ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko umutoza yirukanywe, ari ugushaka undi mutoza mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino (saison) utaha.
Mu batoza bavugwa ko bashobora kuza mu ikipe ya Musanze barimo Seninga Innocent, Ruremesha, Mbarushimana Abdou, nubwo umuyobozi wa Musanze FC agaragaza ko bakeneye cyane umutoza uturuka hanze y’u Rwanda.
Ati “Abatoza benshi bavuzwe, hari abavuze Abdou, hari abavuze Ruremesha, Seninga…, ngira ngo bavuze abatoza benshi banyuze hano n’abandi benshi bari mu Rwanda ariko ngira ngo turi gutekereza abandi bo hanze. Hari uwo muri Madagascar twavuganye, hari uwamundangiye ariko turaganira n’abayobozi bandi kuko twe dushyira hamwe tukabona gufata icyemezo. Hari n’undi bari kuturangira w’i Burayi, turavugana na we ariko turafata icyemezo gikwiye bitewe n’aho dushaka kugeza ikipe yacu”.
Uwo mutoza ukomoka mu gihugu cya Misiri wirukanywe ku itariki ya 14 Gicurasi 2020 kugeza ubu we ntacyo aratangaza. Yari yarasimbuye Umurundi witwa Niyongabo Amars aho Adel Abdelrahman mu mikino icyenda yari amaze atoza ikipe Musanze, yatsinzemo imikino ine atsindwa ibiri anganya itatu.