Umuturage yahishije inzu ibintu byose bihiramo, ababazwa cyane n’amafaranga y’umukwe we yari abitse

Isaïe Hategekimana utuye mu Karere ka Ngororero, yahishije inzu muri iki gitondo cyo ku itariki ya 21 Nzeri 2020, ibintu byose bihiramo, ariko ngo ikimubabaje kurusha ni amafaranga y’umukwe yari abitse.

Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby

Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

Hategekimana afite imyaka 52. Atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nsibo, Umurenge wa Nyange. Avuga ko yazindukiye mu murima, yahindukira azaniye inka ubwatsi agasanga inzu iri gucumba umwotsi, yakwinjira agasanga icyumba cyabagamo ibintu by’agaciro byo mu rugo kiri gutokombera.

Yatabaje abaturanyi baramutabara baranazimya, ariko urebye ngo nta cyari mu nzu na kimwe babashije kuramira, yaba imyenda ndetse n’ibikoresho bindi byo mu nzu harimo imifariso n’ibindi biryamirwa.


Agira ati “Uretse inka na yo yari mu rugo, ubu nta kintu dusigaranye. Nta mwenda nsigaranye keretse uteye ibiremo nari najyanye guhinga. Imyenda y’umugore n’iy’umwana wigaga mu mashuri yisumbuye n’iy’uwari urangije kwiga, yose yahiye”.

Akomeza avuga ko muri iyi nzu hahiriyemo n’amafaranga arenga ibihumbi 600, harimo ibihumbi 330 umukwe wabo yari yabazaniye ngo bazamufashe kugura isambu, ibihumbi 200 Hategekimana yakuye mu nka yagurishije akaba yateganyaga kuzakoraho akongerera umukwe we akamugurira umurima ugaragara, ndetse n’ibihumbi 70 abana bari bakoreye.


Ati “Amafaranga y’umukwe ni yo ambabaje kurusha. Umugore wanjye yashatse kwiroha mu muriro ngo ajye kuyashaka, iyo hataba abantu ngo bamufate sinzi uko ibintu biba bimeze”.

Hategekimana ngo yanatinye guhamagara umukwe kuri telefone ngo amubwire ibyabaye, kuko atekereza ko no kwiyahura yakwiyahura. Ngo arateganya kumutumaho akabimubwira imbona nkubone. Impamvu ni ukubera ko urebye yari yagurishije ibyo afite harimo n’amategura y’inzu yari asanzwe atuyemo kugira ngo abashe kugura isambu hariya mu Ngororero.

Ubundi ayo mafaranga ngo ntiyari yayajyanye kuri Sacco kuko yateganyaga kugura umurima w’umukwe muri iki cyumweru.


Ku bijyanye n’imvano y’inkongi, Hategekimana avuga ko ishobora kuba ari amashanyarazi kuko nta muntu yasize mu rugo, kandi ngo ako bakandaho bacana itara kari gafite umugaga nijoro, banakagoragoje ngo bacane karabananira, bageze aho gucana barabyihorera.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Ngororero, Christophe Niyotwizera, avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku guhura kw’insinga nabi ndetse no kwangirika kw’agakoresho bakandaho bacana cyangwa bazimya umuriro.

Bityo, Hategekimana ngo akibona iki kibazo yagombye kuba yitabaje abazi iby’amashanyarazi bakamurebera ibitagenda neza, yababura agahamagara REG ku murongo 2727 utishyurwa bakamugira inama ku cyakorwa.

Asaba kandi abakoresha amashanyarazi kwitwararika mu kuyashyira mu nzu, bagashaka ababibakorera babizi neza ndetse bakifashisha ibikoresho bikomeye kandi bifite ubuziranenge.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.