Umuturage yatunganyije umuhanda wa kilometero mu gihe cya #GumaMuRugo

Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Rukundo yafashe umwanya we muri guma mu rugo atunganya umuhanda

Rukundo yafashe umwanya we muri guma mu rugo atunganya umuhanda

Rukundo uyu ubusanzwe akora umurimo w’ubunyonzi. Kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije.

Avuga ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.

Kandi n’ubundi iri riba ngo asanzwe arikorera isuku wenyine, kuko ngo adashaka ko ryakwangirika kandi ribafitiye akamaro, nubwo hari abavuga ko nta kamaro ko kurikorera kandi bafite za robine imusozi.

Agira ati “Abana baje kundeba barambwira ngo rya riba ryawe igitaka cyarirengeye. Naraje ntiyura igitaka abantu babasha kongera kuvoma, ariko mbona imvura niyongera kugwa hazongera hakuzura, cyane ko hari hashize iminsi itatu gusa mvuye kuhakorera isuku”.

Amazi yajyaga gusiba iriba bavomaho yayashakiye inzira

Amazi yajyaga gusiba iriba bavomaho yayashakiye inzira

Yaritegereje asanga isuri izana ibitaka muri iryo riba ifite inzira eshatu, kandi na zo zituruka mu muhanda, maze yiyemeza gukora umuhanda.

Kuri ubu inzira amazi yanyuragamo ajya mu iriba zose yarazifunze kuko amazi atakiyobera mu mirima ngo anamanukire mu kabande. N’ibyobo isuri yari yaracukuye mu gice cy’umuhanda yakoze yarabisibye. Icyakora umuhanda nturangiye kuko urebye imiferege yose yari yarasibamye.

Yifuza ko ubuyobozi bwamuha abamufasha bakawurangiza, ariko ngo nibatanaza Gumamurugo na yo igakomeza azakomeza awukore wenyine, atitaye ku magambo y’abamuca intege bamubwira ko ari gukora umuhanda Leta iteganya gushyiramo kaburimbo.

Umuhanda yawutunganyije wenyine

Umuhanda yawutunganyije wenyine

Yifuza kandi ko nubwo batamufasha kurangiza uriya muhanda, byibura batunganya n’indi mihanda y’imigendereramo yagiye isibama cyangwa yangirika.

Ababonye Rukundo akora umuhanda wenyine baramushima hakaba n’abagaya abagiye bamuca intege aho kumufasha nyamara yarabaga afite amasuka abiri, hakabura uwafata iyo atari gukoresha ngo amufashe.

Uwitwa Murekatete agira ati “Iki gikorwa yakoze ni icy’agaciro gakomeye, kuko uwashyiramo abakozi yabahemba menshi. Hari abibwira ko yagihemberwaga, nyamara si byo. Rwose abayobozi bazashake icyo bamumarira na we kuko nubwo yitanze si umukire, ni umukene wamenyereye gukoresha amaboko ye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, na we ashima igikorwa cya Rukundo.

Abavoma kuri iryo riba ni bo bamubwiye ko ryasibamye

Abavoma kuri iryo riba ni bo bamubwiye ko ryasibamye

Ngo cyanateye ubuyobozi bw’umurenge igitekerezo cyo gutangira ubukangurambaga bushishikariza abantu bose gukora imihanda yangiritse inyura mu mirima yabo.

Ati “Azabera urugero n’abandi ko hari ibyo abantu bashobora kwikorera, urugero nko gutunganya imihanda, maze amafaranga Leta yagombaga kubishoramo agakoreshwa ibindi bibafitiye akamaro”.

Uyu muyobozi anavuga ko bazashaka icyo bamukorera cy’igihembo, bagendeye ku byifuzo bye, byazatuma n’abamusekaga babona ko ibyo yakoze ari ingirakamaro.

Kuko ngo kuba umuntu azindukira gukora umuhanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa cyenda saa kumi, ukwezi kugashira agatangira ukundi, nta gihembo akorera, ari ibintu byo guhabwa agaciro no gushima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.