Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ahantu h’umwihariko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 03 Gicurasi 1994, harimo abiciwe ku i Bambiro muri Nyanza ndetse n’abari bahungiye muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Ahitwa Bambiro ubu ni mu Mudugudu wa Rutete, mu Kagari ka Cyeru, Umurenge wa Kibilizi mu Karere Nyanza, hahoze ari muri Komine Muyira, muri Segiteri ya Matara, Serire Rugunga.
CNLG ivuga ko ukwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 1994 kwageze Abatutsi b’abagabo muri aka gace bose barishwe abandi baratatanye, ariko ngo hasigara umusaza umwe witwaga Diyonizi Nzaramba, wari warasigajwe kugira ngo azabe urwibutso rw’uburyo Umututsi yasaga.
Inyandiko ya CNLG ivuga ko ukwezi kwa Gicurasi kugitangira, abagore, abakobwa n’abana (b’abakobwa) bagera kuri 454 bavuye mu bwihisho nyuma y’uko abicanyi babahamagaye babashuka ko bazabarindira umutekano.
CNLG ivuga ko mbere y’uko itariki yo kubica igera, Interahamwe ngo zabanje kujya zibakuramo bamwe zikabasambanya ku gahato ari na ko zambika ubusa ababyeyi, zarangiza zikabatemagura zikabaroha mu myobo no mu misarane bamwe bakiri bazima.
Ku itariki ya 03 Gicurasi 1994, abo bicanyi ngo baje bitwaje intwaro gakondo (amahiri, imihoro n’ibindi) bavuza amafirimbi, bambaye amakoma, bagaba igitero ku bagore n’abana b’akobwa bari basigaye, “maze mu kwikura uwo mwaku bica umusaza Diyonizi Nzaramba, Umututsi umwe rukumbi w’umugabo wari uhasigaye”.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ivuga ko aba Batutsi biciwe ku i Bambiro nta wabashaga gutaka, ahubwo ngo bapfuye nk’intama, aho bari basigaye basenga baremeye urupfu.
Mu bashinjwa ubu bwicanyi harimo uwitwa Safari Jean Bosco mwene Mubiligi Athanase, ngo wazanye ishyaka MDR Power muri ako gace, kuri ubu uwo Safari akaba abarizwa muri Malawi.
Hari na Kageza Jean Nepomuscene na Ruduri Felicien bari abacuruzi, hari na mwishywa w’uwari Perezida Sindikubwabo witwa Hanyurwimfura Antoine, ngo wakoraga isuku mu rukiko rw’i Nyamiyaga, ndetse n’Umurundi witwa Mirenzo n’abahungu be ngo bari impunzi mu Rwanda.
CNLG ikomeza ivuga ko mu gihe ubwicanyi nk’ubu bwakorerwa i Nyanza n’ahandi henshi mu gihugu kuri iyi tariki, itakwibagirwa imbaga y’Abatutsi bari barahungiye mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aha akaba ari ho habaye irembo ry’Ubupantekote mu Rwanda.
Uwari Perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, ngo yabanje kubashuka abasaba guhungira muri Sitade Kamarampaka ariko batinya kujyayo, nyuma yaho ubwo bari barahungiye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, ngo baje kwicwa n’abajandarume bahurujwe n’abanyeshuri batatu bakomokaga mu Ruhengeri.
Uruhare runini muri ubu bwicanyi ngo rufitwe n’uwari Perefe Bagambiki, Sous-Perefe Theodore Munyangabe, Francois Nizeyimana, Lieutenant Imanishimwe Samuel, Major Vincent Munyarugerero, Nyandwi Christophe, Elysee Bisengimana wayoboraga GS Gihundwe, hamwe n’Abapasiteri barimo Nsanzurwimo Joseph, Remesha Simeon na Seromba.