Umuyobozi muri FERWAFA akurikiranyweho gusambanya umwe mu bahatanaga muri Miss Rwanda 2020

Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020.


Inkuru yo gufungwa k’uwo muyobozi yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, akaba yari amaze iminsi akurikiranwa.

Amakuru Kigali Today ifite ni uko ubugenzacyaha bwatangiye gukurikirana uwo muyobozi mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, ndetse mu kwezi kwa Gatatu inzego zibishinzwe zahise zimwambura impapuro ze z’inzira cyane ko asanzwe agenda mu bihugu by’amahanga.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamenyaga amakuru ko uwo muyobozi arimo akurikiranwa n’ubutabera, amakuru yavugaga ko yaba yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’umwe muri abo bakobwa, amwizeza ko azamufasha gutwara ikamba rya Miss Rwanda cyangwa akamufasha kugera kure hashoboka muri iryo rushanwa.

Ubwo amakuru yamenyekanaga ko uwo muyobozi afunze, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye ikinyamakuru Funclub ati “Ni byo, ari gukurikiranwa ariko dosiye ye twarangije kuyishyikiriza Ubushinjacyaha”.

Uwo muyobozi ukurikiranyweho ibyaha byo kwitwaza umwanya afite n’ubushobozi agashuka umukobwa kuryamana na we, anakurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha kiri mu gitabo cy’amategeko ahana mu ngingo ya 196 ihanisha uwakoze iki cyaha igifungo cy’imyaka itanu kugeza kuri 7.

Ibyaha ashinjwa, yaba yarabikoze amaze ukwezi kumwe akoze ubukwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.