Umuyobozi wa Gasabo yasabye ba Gitifu b’Imirenge kugeza abarwayi kwa muganga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.

Ibiro by

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Uyu muyobozi avuga ko byagaragaye ko hari abarwayi badafite uburyo bwo kwigeza kwa muganga, bitewe n’uko ingendo z’imodoka na moto zahagaze muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus.

Iyi ni ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.


Umwali Pauline yashimangiye iby’iyi baruwa mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho avuga ko ari gahunda yitekerereje ubwe nyuma yo kubona iki kibazo cyiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abandi baturage bari mu miryango ikennye cyangwa bahagaritse imirimo kubera kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Hari abantu bafite uburwayi bukomeye kandi baba barahanye gahunda na muganga ariko bakaba ari abakene, kandi urabizi ko nta moto cyangwa imodoka yabona atega kugira ngo imugeze kwa muganga, ntanafite uburyo bwamufasha gutega ‘taxi voiture”.

“Nyamara Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bafite imodoka z’irondo, ziriya modoka zidufasha muri gahunda iyo ari yo yose, n’umuntu warwara agapfira mu rugo cyaba ari ikibazo cy’umutekano”.

Imodoka y

Imodoka y’irondo ni bumwe mu buryo buzajya bwifashishwa mu kujyana abarwayi kwa muganga muri iki gihe

Ati “Kuba Umuyobozi w’Umurenge yamenya ko hari umuntu urembeye mu rugo akamufasha kugera kwa muganga mu bitaro by’i Kigali muri ibi bihe, akaza no kumufasha gutaha, uwo ni umuturage we, ni ikintu cyumvikana.”

“Ushaka kumenyekanisha ikibazo (cy’uburwayi ufite) umukuru w’umudugudu yakuvugira, ariko tunafite telefone y’akarere ‘1520’ wahamagaraho ku buntu”.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Louis-de-Gonzague, avuga ko bari basanganywe iyi gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kujya gushaka serivisi z’ibanze, harimo no kubajyana kwa muganga.

Yavuze ko mu rwego rwo korohereza abaturage bose bafitanye ‘rendez-vous’ na muganga, basabye inzego z’ubuzima kubaharira umunsi wa gatanu wa buri cyumweru.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.