Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko yibasiwe n’ibikangisho by’uko ashobora kwicwa, biturutse ku mibare myinshi y’abakomeje kwandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19 biganje muri Amerika (USA).
Avuga ko ikimubabaje atari uguhozwa ku nkeke nk’umuntu umwe, ahubwo ko abantu bafite uruhu rwirabura ku isi bose ngo barimo gutukwa.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko Ubuyobozi bwa OMS buhagarariwe n’Umunya-Ethiopia, Tedros Adhanom, bwarangaye ndetse bukayobya Leta zunze ubumwe za Amerika ku bijyanye no gukumira icyorezo Covid-19.
Trump avuga ko Tedros ngo yagakwiye kuba yaraburiye isi hakiri kare na Leta zunze ubumwe za Amerika by’umwihariko, ariko ngo aho kubikora arimo gushimagiza u Bushinwa, kandi ngo hari gihamya cy’uko bushobora kuba butavugisha ukuri ku bijyanye n’icyorezo cyibasiye isi.
Perezida Trump hamwe na bamwe mu basenateri bo mu ishyaka rye ry’aba ‘Republicains’, bavuga ko bashobora no guhagarika imisanzu Amerika igenera OMS iyoborwa na Dr Tedros, na cyane ko bavuga ko USA ari zo zitanga inkunga nyinshi muri uyu muryango.
Mu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kugeza kuwa gatatu bari bamaze kwandura Coronavirus ku isi kuva yakwaduka mu mpera z’umwaka ushize, Amerika (USA) yonyine yagize abarwayi barenga ibihumbi 426, ndetse n’impfu zikabakaba ibihumbi 15 mu bihumbi 88 iki cyorezo kimaze guteza ku isi.
Byatumye hari Abanyamerika batangira kwishyiramo Tedros uyobora OMS ndetse banamusaba kwegura, ariko nk’uko nyir’ubwite abivuga, abamutuka ngo bamaze kurenga umurongo wo kwibasira umuntu ku giti cye, batangira gutuka umuryango w’abirabura batuye isi muri rusange.
Dr. Tedros yatanze ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, agira ati “Nzi ko ndi umuntu umwe, Tedros ni akadomo mu isanzure, ibibazo byatangiye kumbaho nk’umuntu ku giti cye nta cyo byari bintwaye”.
Ati “Nahisemo guhugira mu bijyanye no kuramira ubuzima bw’abantu, narabivuze kenshi, turimo kubura abantu, kuki nakwitekerezaho nk’umuntu uhozwa ku nkeke mu gihe abantu barimo gupfa?
Ndi nde wo kwigira igihangange imbere y’abantu barimo gushira, abantu barimo gupfa hose ku isi! Ni yo mpamvu navuze nti ‘mushobora kuba mwarakurikiranye ubutumwa bwanjye kuri twitter, mfite umutima w’ubugiraneza kandi wagukiye abari mu kaga ndetse n’imiryango y’ababuze ababo”.
Muri icyo kiganiro akomeza agira ati “Sinabona uko mvuga iby’ibitero nagiye mpura na byo mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu ashize, amagambo yo kuntoteza cyangwa y’irondaruhu, banyita amazina ngo umwirabura, ariko ndanabyishimira kuba umwirabura w’umunegro kuko ni umwirabura nyine, ndabyishimira rwose nta cyo bintwaye”.
Ati “Ibi byo ndabitangaza, ndetse hari n’aho nterwa ubwoba ko nzicwa. Nta bwoba binteye, ibi bintu mbimazemo amezi atatu yose, ariko ikimbabaza kurushaho nk’uko nigeze kubivuga mu kiganiro n’abanyamakuru, iyo umuryango w’abirabura wose watutswe, iyo Afurika yatutswe, aha ho ntabwo nabyihanganira.
Iyo bigeze aha ntangira kuvuga ko abantu barenze umurongo. Iyo ari ibintu bireba umuntu ku giti cye n’ubwo byaba ibikangisho by’urupfu, nta cyo byari bintwaye, nta n’icyo nigeze mbivugaho. Ariko iyo umuryango mugari twatangiye gutukwa, biba byarenze ihaniro, birakabije, ntabwo twabyihanganira”.
Uku guhozwa ku nkeke kwa Dr. Tedros kwamaganwe na bamwe mu bayobozi ku isi barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Mussa Faki Mahamat, Perezida wa Namibia, Hage G. Geingob, ndetse n’Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Stephane Dujarric.
Mussa Faki Mahamat ni we wabanje kwandika ubutumwa kuri twitter, agira ati “Biratangaje kumva ubukangurambaga bwa Amerika burwanya ubuyobozi bwa OMS. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushyigikiye OMS na Dr Tedros. Hagakwiye ingamba zo gushyira hamwe no kurwanya COVID-19. Igihe cyo kubazwa inshingano kizaba kigera”.
Perezida Kagame na we yahise yandika ashyigikira ibyavuzwe na Mussa Faki Mahamat, ko yemeranywa na we mu buryo bwose.
Perezida Kagame ati “Ndibaza nti ‘ni Dr. Tedros, ni OMS, ni u Bushinwa…uwibasiwe ni nde, cyangwa ni bose hamwe? Reka twibande ku kurwanya iki cyorezo, naho ugomba kugira ibyo abazwa, byazakorwa nyuma kandi mu buryo bunoze. Muturinde Politiki nyinshi, Afurika ntabwo ari zo ikeneye. Mbese ni nde uzikeneye’’?
Umuvugizi wa UN, Stephane Dujarric, mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru, Antonio Guterres, avuga ko OMS nta cyo itakoze kugira ngo ihangane n’icyorezo COVID-19, aho ashima ubufasha bwatanzwe ku bihugu bitandukanye bwaba ubw’ibikoresho, guhugura abantu ndetse no gutanga amabwiriza y’ubwirinzi.