Umwaka utaha ngomba gukinira Rayon Sports twarumvikanye, hasigaye amafaranga gusa-Mugheni Fabrice

Umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice wari umaze iminsi asezeye ku bafana ba Rayon Sports, yatangaje ko yongeye kuganira na Rayon Sports yiteguye kuyikinira umwaka utaha w’imikino

Abinyujije ku rukuta we rwa Instagram, Mugheni Kakule Fabrice ukundwa n’abafana benshi ba Rayon Sports, yabahaye umwanya wo kuganira nabo aho bamubazaga ibibazo agasubiza, aho abenshi bifuzaga kumenya niba azongera gukinira Rayon Sports.

“Turi kuvugana ngiye kugaruka nsinye, harabura amafaranga gusa, urumva sinasinyira amafaranga adahari, byose twavuganye ndahari nta kibazo, harabura cash gusa, Sadate yavuze ngo harabura cash gusa ariko twavuganye ibintu byose byarangiye nta kibazo.”

Mugheni Fabrice avuga ko atangaza ko Rayon Sports bamaze kumvikana hasigaye amafaranga gusa

Mugheni Fabrice avuga ko atangaza ko Rayon Sports bamaze kumvikana hasigaye amafaranga gusa

Mugheni Kakule Fabrice byavugwaga ko mu minsi ishize ubwo yahaniraga n’ikipe ya Rayon Sports, yari yayiciye Miliyoni 18 Frws kugira ngo ayisinyire imyaka ibiri, akanasaba umushahara usaga ibihumbi 900 Frws ku kwezi, ikipe ya Rayon Sports ntibabasha kubyumvikana, gusa aganira n’abafana yavuze ko yagabanyije.

“Harabura ikofi gusa nzayisinyira nibigenda neza , ntabwo nabaciye menshi ariko nagabanyije amafaranga nari navuze kubera ibibazo muri Rayon Sports, nagabanyije byose kabisa”

Avuga ko afitiye ideni abafana, ari bo bazatuma asinyira Rayon Sports….

“Ndahari cyane ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ndi umukinnyi wanyu kandi mbafitiye ideni ngomba kubishyura, Sadate namubwiye ko ngiye gusinya kubera abafana atari amafaranga, kuko nzi ko hari ideni mbafitiye ngomba kubanza kubishyura”

Abafana banamubajije ku kijyanye no kuba yakina nk’umunyarwanda cyangwa agakinira Amavubi, avuga ko afite indangamuntu ariko umwaka utaha azaba akina nk’umunyamahanga, naho Amavubi yo avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku mwanya we.

“Njye ndi umunyarwanda, ubwenegihugu burahari, amaraso ndi umunyarwanda, ibindi ni igipapuro, muri njyewe numva ko ndi umunyarwanda, mfite indangamuntu kandi njya hose, nta kindi kibazo gihari, nzakina nk’umunyamahanga gusa indangamuntu ndayifite”

Mugheni yatowe nk

Mugheni yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2020 wa Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino

Kakule Mugheni Fabrice kugeza ubu mu myaka itanu ishize yakiniyemo ikipe ya Rayon Sports imyaka ine, harimo umwe yakiniye Kiyovu Sports ariko nyuma y’umwaka akongera kuyivamo aho Rayon Sports yari imaze kugura amasezerano ye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.