Nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, umuhungu we Charles Philip Arthur George yahise amusimbura ku ngoma, ahabwa izina ry’ubwami rya Charles III. Ibi bivuze ko Charles III, uretse kuyobora Ubwami bw’u Bwongereza yahise aba umuyobozi w’ikirenga w’ibihugu 14 nk’uko byari biri ku mubyeyi we asimbuye.
Ni ibihugu birimo, Australia, Bahamas, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Ibirwa bya Solomon , Tuvalu, Antigua and Barbuda, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines.
Ibi bihugu ni bimwe mu byahoze bikolonijwe n’Abongereza ariko na n’ubu bikaba bigengwa n’ubu bwami mu gihe ibindi byavuye muri iyi mitegekere bikigenga burundu nyuma y’Intambara y’Isi ya II.
Ku ikubitiro ibyigaranzuye Ubwami bw’u Bwongereza harimo u Buhinde, Nigeria na Pakistan byabaye za repubulika ndetse Barbados na yo mu 2021 yatangaje ko itakiyobowe n’Ubwami bw’Abongereza ukundi.
Bashakaga kwigenga kuko babonaga ko kugira Umwamikazi w’u Bwongereza nk’umuyobozi w’ikirenga bwari ubukoloni bugikomeje bitandukanya na bwo.
Ku rundi ruhande ibihugu byemeye kugumana Umwami w’u Bwongereza nk’umuyobozi w’ikirenga wabyo nk’uburyo bwiza bwo kunoza imiyoborere yabyo no gusigasira umubano mwiza hagati y’ibihugu n’ubwami.
Umwami Elizabeth II niwe wayoboye igihe kirekire mu mateka y’ubu bwami kuva mu 1952 ubwo yari afite imyaka 25.
Umuhungu we Charles III niwe muragwa w’Ingoma wategereje igihe kirekire kurusha abandi mu mateka y’Ubwami.
Ibi bihugu byiyongera ku Bwami bw’u Bwongereza agiye kubera umuyobozi w’ikirenga, bikubiye mu cyiswe “Commonwealth realms” ubu ni uburyo Umwami w’u Bwongereza aba ari we mukuru w’igihugu (head of state) ariko atari Umukuru wa Guverinoma .
Bivuze ko n’ubwo Umwami aba ayoboye icyo gihugu ariko Minisitiri w’Intebe ari nawe uba ari Umukuru wa Guverinoma, ni we uba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Igihugu.
Amafaranga y’ibi bihugu Umwami abereye umuyobozi w’ikirenga, ni ukuvuga inoti n’ibiceri na yo aba ariho ishusho y’umwamikazi cyangwa umwami bitewe n’uri ku ngoma.
Minisitiri w’Intebe ni we ufata imyanzuro myinshi mu gihugu ku buryo ububasha bw’Umwami buba bumeze nk’aho buri mu nyandiko gusa.
Gusa hari inshingano umwami aba afite mu Bwongereza zigenwa n’Itegeko nshinga ryabwo zirimo kwemeza abayobozi ba Guverinoma batowe n’amwe mu mategeko agenga igihugu.
Ni nako byagenze kuri Minisitiri w’Intebe Liz Truss uherutse gutorwa.
Mu bihugu byo hanze y’u Bwongereza ho izi nshingano zihabwa umuyobozi mukuru wa Guverinoma (governor-general) akaba ari we uzuzuza mu izina ry’Umwami ariko Umwami akazajya akora inzinduko muri ibyo bihugu akareba ko zuzuzwa neza.
Ibihugu bifite intara nyinshi nka Canada aho buri ntara iba ifite Inteko Ishingamategeko yayo, Umwami ahagararirwa n’umuyobozi (Lieutenant-Governor) washyizweho n’umukuru wa Guverinoma muri buri ntara.
Iyo bashaka ko habaho impinduka kuri aba bayobozi cyangwa ku nshingano z’Umwami, abasenateri n’abayobozi b’intara zose baterana mu buryo bw’ibanga bakiga kuri ibyo byemezo.
Bishobora guhinduka ku Ngoma y’Umwami Charles III
Ntabwo byizewe ko mu bihe biri imbere Ubwami bw’u Bwongereza buzakomeza kugumana ububasha kuri ibi bihugu 14 kuko bimwe muri byo byatangiye gusaba ko byakwigenga burundu.
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II na mbere y’aho, byinshi muri ibi bihugu bigaragaza ko bishaka kuba repubulika, bigahagarika kugendera munsi y’Ubwami bw’u Bwongereza.
Urugero rwa hafi ni Antigua and Barbuda yatangaje ko igiye gukora amatora ya kamarampaka agamije gusuzuma niba ikwiriye gukomeza kuyoborwa n’ubu Bwami.
Kwigobotora ubu Bwami byagaragaye ko bishoboka nyuma y’aho ibirwa bya Barbados byabigerageje bigakunda.
Ibi bihugu bishinja u Bwongereza kubikoresha mu kuzamura ubushongore n’ubukaka bwabwo haba mu bukungu kuko bimwe mu bicururuzwa ariho bituruka ndetse no muri politiki bituma iki gihugu kigira ububasha mu Isi.
Kudafatwa neza kwa Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry ahanini bishingiye ku irondaruhu na byo byongereye imbaraga gushaka kwigenga kw’ibi bihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness yatangaje ko igihugu cye gishaka kuva muri ubu Bwami, ni nako bimeze ku gihugu cya Belize.Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Jamaica yakiraga Ikigomangomba William mu ruzinduko yari yagiriye muri iki gihugu, abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo imbere y’uyu mushyitsi.
Basabaga ko u Bwongereza bwasaba imbabazi ndetse bugatanga inyishyu ku mabi yakorewe abacakara muri Afurika. Icyo gihe Ikigomangomba William yavuze ko biteye agahinda ndetse ko bitazasubira ukundi.
Hari amafaranga iki gihugu cyari cyarageneye imiryango y’abahoze ari abacakara ku bijyanye n’imitungo yabo bahombye angana na miliyoni 20£ yageze aho agashyirwa kuri miliyari 16.5 £ ariko byaheze mu kirere.
Ni amafaranga n’ibihugu byo muri Caraïbes byagombaga kubonaho, byatumye umuryango bihuriramo wa Caribbean Community (CARICOM) wandikira u Bwongereza n’ibihugu byo mu Burayi usaba kugira icyo babikoraho.
Nubwo Umwami Charles wa III yagaragaje ko bibabaje ariko ntiyigeze akuraho urujijo niba aya mafaranga azatangwa cyangwa u Bwongereza bukaba bwarabivuyemo.
Kwiyomora ku Bwami kwa Canada nubwo bitahawe imbaraga ariko iyi gahunda na ho irahari. Minisitiri w’Intebe wa New Zealand na we yagaragaje ko ashyigikiye iyi nkundura.
Ni mugihe Minisitiri w’Intebe wa Australia we yavuze ko hagomba kuba amatora ya kamarampaka kuri iki kibazo mu myaka ine iri imbere.Nubwo ibihugu birimbanije mu kuba za repubulika aho gukomeza kugendera munsi y’amategeko y’Ubwongereza, abasesenguzi ntabwo babivugaho rumwe.
Umunyamateka Richard Drayton wo muri Kaminuza ya Kings College yo mu Bwongereza yemeza ko bizashoboka kuko ngo “Urugero rwiza rwaba igihugu cya Barbados”.
Avuga ibi mu gihe Aaron Kamugisha wo muri Kaminuza ya West Indies we avuga ko bitazashobokera buri gihugu kuko kwiyomora ku Bwami bisaba ibintu byinshi ndetse bikomeye. Ibi byose bikomeje gutera impungenge ku hazaza h’Ubwami bw’u Bwongereza cyane cyane ku bubasha bifite kuri biriya bihugu 14.