Umwamikazi Elizabeth II yasigiye benshi isomo ry’ubuzima / Inkuru y’uburyo yatwaye mu modoka igikomangoma cya Saudi Arabia kikagira ubwo kuko iwabo ntamugore wayitwaraga

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma ,ubuzima bwe bwaranzwe n’ibintu bitandukanye birimo n’udushya twinshi tutavuzwe cyane mu bantu benshi bitewe n’uburyo yari akomeyemo.

Mu 2003 ubwo uwitwa Sir Sherard Cowper-Coles yagirwaga ambasaderi w’u Bwongereza muri Arabie Soudite, yabanje guhura n’umwamikazi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Icyo gihe Abdullah ni we wari igikomangoma kizaragwa ikamba ry’ubwami bwa Arabie Soudite, ibyo yaje kugeraho mu 2005 kugera mu 2015.

Vox ivuga ko mu biganiro yagiranye na Sir Sherard, umwamikazi n’ubwira bwinshi yatangiye kumubarira inkuru y’uruzinduko rwa mbere uyu Abdullah bin Abdlaziz Al Saud yagiriye i Balmoral muri Ecosse aho Elizabeth II yatangiye.

Byatangiye mu mututuzo, ubwuzu n’urugwiro bisendereye maze mu gihe basoje gusangira ifunguro rya ku manywa, umwamikazi asaba umushyitsi we w’icyubahiro ko yamwemerera akamutembereza mu rugo rwe.

Bivugwa ko bitewe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga we, Abdullah yashushe n’ujijinganya ariko nyuma aza kugaragaza ko yakiranye yombi ubwo busabe bw’umwakikazi atazuyaje.

Hahise hategurwa imodoka zo mu bwoko bwa Land Rover za Elisabeth II aho Abdullah yicara mu mwanya w’imbere, umusemuzi we yicara mu w’inyuma nk’uko byateganywaga.

Mu buryo butari bwitezwe, bisanze Umwamikazi Elisabeth ari we ugiye kubatwara nk’umushoferi uri bubatembereze

Ubwo Abdullah yabonaga umwamikazi yicaye mu mwanya w’umushoferi, yaguye mu kantu cyane ko iwabo abantu b’igitsinagore batari bemerewe gutwara imodoka ndetse nta na rimwe yari yarigeze gutwarwa n’umugore mu buzima bwe. Nubwo Abdullah yaguye mu kantu, ntabwo byabujije umwamikazi kwatsa imodoka ngo ahaguruke agende.

Abdullah byamwanze mu nda ubwo yumvaga umwamikazi yongeje umuriro cyane dore ko ibyo gutwara imodoka yari abizobereye nk’umuntu wanatwaraga imodoka za gisirikare mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Uko umwamikazi yarushagaho kongeza umuriro akata mu mihanda y’i Balmoral muri Ecosse, ni ko Abdullah yakomezaga kugira impungenge bikarushaho kumurenga kuko Elisabeth yatwaraga ari no kubaganirira inkuru zitandukanye.

Abdullah byamwanze mu nda maze abinyujije ku musemuzi we, asaba umwamikazi kugabanya ibiganiro ndetse akagenda gahoro kugira ngo abashe kwita ku gikorwa cyo gutwara adafite ibindi birangaza akareba neza imbere mu muhanda aho bagana.

Nubwo Umwamikazi yumvise ubusabe bwa Abdullah, ntibyamubujije gukomeza kubatwara uwo munsi wose abatembereza ibyiza bigize Ecosse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.