Umwana w’imyaka 14 yatewe inda afashwe ku ngufu, iwabo babimenya yenda kubyara

Umwana w’imyaka 14 wo Mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze, wasambanijwe n’umuturanyi wabo, ubu yamaze kwibaruka.

Uyu mwana wabyaye afite imyaka 14 nyuma yo gufatwa ku ngufu n

Uyu mwana wabyaye afite imyaka 14 nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umturanyi

Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yari amaze icyumweru mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma y’uko umwana yabyaye yari yashyizwe mu byuma bimwongerera umwuka kuko yavutse ananiwe.

Avuga ko yatewe inda n’umugabo baturanye aho yamufashe aramusambanya ubwo ababyeyi be bari bamutumye ifu y’igikoma ku gasantere k’iwabo.

Agira ati “Hari mu ma saa Kumi n’imwe, Mama antuma ifu y’igikoma kuri butike aho Papa acururiza, ngeze mu nzira nsanga umugabo duturanye arahira ibyatsi hafi y’umuhanda, aramfata ankururira mu murima w’ibigori aransambanya”.

Ngo uwo mugabo wamaze gutorokera ahantu hatazwi, akimara gusambanya uwo mwana yamuhaye 400Frw amusaba kubiceceka anamukangisha ko naramuka abivuze azamwica.

Ati “Nyuma yo kunsambanya yampaye amafaranga 400 ngo sinzabivuge ngo nindamuka mbivuze azanyica”.

Nyirabatemberezi, nyina w

Nyirabatemberezi, nyina w’uwo mwana wabyaye, arasaba ubufasha

Uwo mwana yakomeje kubigira ibanga, ageze mu mezi atandatu abanyeshuri biganaga batangira kumuserereza ngo arwaye bwaki, nyuma y’uko yari atangiye gutukura mu maso.

Nyirabatemberezi Spéciose, nyina w’ubwo mwana watewe inda, yabwiye Kigali Today ko na we yamaze amezi atandatu atazi ko umwana we atwite, ngo yatangiye kubona ko umwana we afite ikibazo arabimubaza.

Yongeraho ko bamujyanye kwa muganga basanga atwite, ahita ava mu ishuri kugira ngo bakomeze bamwiteho.

Ati “Ndasaba inkunga, Leta yampa wenda nk’inka nkajya mbona amata yo kurera aba bana. Erega na nyina ni uwo kurerwa, ni umwana na we.”

Dushimire Jean, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, avuga ko uwo mwana akimara kubyara akarere kamushyikirije inkunga y’ibikoresho by’ibanze.

Yavuze ko umurenge uzakomeza gukurikirana ubuzima bwabo bombi, kandi ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe kikaba cyaramaze gushyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rukurikirane uwo mugabo.

Uwahohoteye uwo mwana azahanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ivuga ko umuntu wese usambanije umwana utarageza imyaka y’ubukure, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.