Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto mu Karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Munyu yarashwe agapfa agerageza gucika inzego z’umutekano.
Byabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari mu Kagari ka Gasave, ku wa 26 Nyakanga 2020, mu masaha ya saa sita z’amanywa, ubwo Ndayisaba Eric bita Munyu yajyanaga n’inzego z’umutekano kwerekana mugenzi we bita Gasumuni bakekanwa ubufatanyacyaha mu kwica umumotari witwa Ndirabika Samson.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yemeje amakuru y’uko Ndayisaba Eric bitaga Munyu yarashwe bikamuviramo urupfu, ubwo yageraga hafi y’aho avuga mugenzi we yihishe akava mu modoka ya polisi yari imutwaye akiruka ari na bwo yaraswaga.
Agira ati “Uwo yari agiye kwerekana aracyashakishwa ntarafatwa ariko kuraswa kwa Munyu kwatewe no kubwira inzego z’umutekano ko agiye kubereka mugenzi we bafatanyije icyaha cyo kwica no kwambura iby’abandi akabirengaho agashaka gucika akaraswa bikamuviramo urupfu”.
Ku bijyanye n’isomo abakekwaho ibyaha bakuramo, ku gushaka gusibanganya ibimenyetso no kubeshya ubutabera, CP Kabera asaba abakekwaho ibyaha gutegereza ubucamanza bukabafatira imyanzuro ku byo bakurikiranweho.
Agira ati “Ubucamanza ni bwo buba buzafata umwanzuro haba guhanwa ugafungwa cyangwa ugasaba imbabazi, ariko niba uhisemo gushaka kubeshya inzego z’umutekano ntabwo biri bugushobokere”.
Ati “Abantu ntibemerewe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo barenzeho no kujya kwiba. Abafatwa rero bakwiye kubahiriza amategeko kandi bagatanga amakuru y’abahungabanya umutekano”.
Kuba uwagiye kwerekana mugenzi we yarashatse gucika bisobanuye iki?
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko abakekwaho icyaha barimo n’uwarashwe agapfa bose bari bategereje ubutabera, ariko kuba yarashatse kujya kwerekana mugenzi we yagera mu nzira agashaka gucika bikekwa ko hari ikintu yishinjaga.
Agira ati “Kuzimanganya ibimenyetso byo ntabwo ari twe bireba kubisobanura ni iby’inkiko, ariko nawe hari icyo ushobora kwibaza. Uwashatse kwiruka kandi avuga ko hari uwo agiye kwerekana bishatse kuvuga ko hari icyo yishinjaga”.
Naho kuba abantu nk’aba bafashwe mu Mujyi wa Muhanga basanzwe bagize itsinda rigari ryiba rikanahohotera abantu, ngo bivuze ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere kandi bizakomeza.
Agira ati “Ni ikintu gikomeye kandi gitanga icyizere ku baturage na bo bakomereze aho batange amakuru ahakekwa ibyaha bihungabanya umutekano, kuko nk’abakurikiranywe bari bishe umuntu banamwiba mota barafashwe, hari n’abandi bari kwiba ibikoresho bitandukanye mu Mujyi wa Muhanga bari gufatwa”.
Avuga kandi ko abakeka ko kuba Polisi y’Igihugu ifite akazi kenshi karimo no gukurikirana iyubahirizwa ry’imyanzuro yo kwirinda COVID-19 bagashaka kuyica mu rihumye bibeshya kuko ikora inshingano zayo zose, bityo ko abanyabyaha bakwiye kurenga ibyo batekereza bagakurikiza amabwiriza bitabaye ibyo bagafatwa bagahanwa.
Abamotari bishimiye gufatwa kw’abishe mugenzi wabo barasaba ko bashyirwa ku karubanda
Nyuma yo gufata abakekwaho kwica mugenzi wabo, abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko bashimira inzego z’umutekano, kandi bifuza ko abafashwe bagaragarizwa abaturage bityo bakamenyekana n’ubutaha hagira abarekurwa bakaba bazwi.
Icyakora ibyo byo kuberekana byo ngo byari byateganyijwe, ariko ntibyashoboka kuko bamaze kugera muri Kasho ya Polisi ku buryo batashyirwa hanze ngo bahure n’abantu benshi kubera impamvu umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje zirimo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Ubwo twandikaga iyi nkuru abari bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwica no gutwara moto ya Ndirabika Samson bemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni batandatu, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, hakaba hagishahishwa abataraboneka barimo n’uwo bita Gasumuni.