Umweyo muri Rayon Sports : Abakinnyi 5 barekuwe ngo bishakire iyo berekeza kuko ntacyo bamariye ikipe

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu bahuriye ku kuba ntacyo bayifashije mu mwaka w’imikino ushize kuko batigeze bakina cyane. Aba bakinnyi batanu Rayon Sports yarekuye barimo abanyamahanga 4 yari ifite uyu mwaka,bari bayimazemo umwaka umwe gusa uretse umunyezamu Bonheur gusa.

Abakinnyi Rayon Sports yarekuye barimo Umunyezamu w’Umunyarwanda Bonheur Hategekimana; Umunya-Maroc Youssef Rharb; Abanya-Sénégal Paul Alon Gomis na Alsény Camara Agogo ndetse n’Umurundi Emmanuel Mvuyekure.

Umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga uragabanutse hagiye gushakwa abasimbura. Hari amakuru ko mu byumweru bitarenze bibiri aribwo iyi kipe itangira gutangaza bamwe mu bakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi w’Umuryango wa Gikundiro,Uwayezu Jean Fidèle,agaruka ku mwaka utaha wa Shampiyona,yabwiye itangazamakuru ko umwiherero baheruka gukora wasize ikipe isabye abantu babiri b’inyangamugayo bazafatanya na Komite hamwe n’umutoza ku bijyanye no kugura abakinnyi.

Yavuze ko bategereje ko umutoza Julien Mette agaruka mu Rwanda ngo bavugane niba azakomezanya na yo gusa yemeza ko Mouhamed Wade we azatandukana n’ikipe.

Ku bijyanye n’abakinnyi bashya bashobora kongerwa muri iyi kipe, Perezida wa Rayon Sports yashimangiye ko iyi kipe itifuza Muhadjili Hakizimana hamwe na Niyonzima Olivier Sefu, ariko ko imiryango ifunguye kuri Joachiem Ojera na Andre Essombe Onana. Yasoje agira inama ikipe yo kutizera Madjaliwa kuko yakunze kubabeshya kenshi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.