Umwihariko n’udushya mu birori by’igitaramo The Keza Camp Out Experience cyazinduye Sheebah Karungi

Umuhanzikazi w’umunya Uganda ukunzwe n’a banyarwanda cyane Sheebah Karungi ari I Kigali aho yaje kwitabira I gitaramo ‘The Keza Camp Out Experience  kitezwemo udushya twinshi.

Kuri uyu munsi tariki y’a 15 Kanama 2024 , muri The Keza Hotel iherereye Kibagabaga habereye ikiganiro n’itangazamakuru mu buryo bwo kwitegura ibirori bateguye bigiye kubera Camp Kigali.

Muri iki kiganiro cyarimo Sheebah Karungi , Bushali , umushyushyarugamba Anita Pendo , Dj Crush ndetse na ba nyiri igitaramo, basezeranyije abanyarwanda ko bagiye kubona ibyo batigeze babona kuko hari umwihariko bazanye.

Sheebah yabajijwe ibibazo bitandukanye asubiza ahakanira abavugako atwite , gusa avuga ko ku myaka ye igiye kuzura 35 abonye akana nawe akitwa umubyeyi byaba ari amahirwe atakwitesha.

uyu munya ugandakazi wabaye mu Rwanda ari umwe mu babyinnyi bazwi nk’abamansuzi, yavuze ko ashobora kuzatungurana akazana Bruce Melodie na The Ben kurubyiniro kuko bombi bafitanye indirimbo zabiciye bigacika.

Umwihariko udasanzwe w’iki gitaramo Reggy Banks uri kubarizwa muri The Keza Hotel yateguye iki gitaramo yavuze ko hazaba ibintu bidasanzwe mu bitaramo, kuko ngo imiryango izafungurwa sasita abantu bakaba bakina imikino itandukanye irimo Billard , kicker n’ibindi byiganjemo kwishimana n’ibyamamare.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wagatandatu tariki y’a 17 Kanama 2024 cyatumiwemo abahanzi bakunzwe nka Bwiza ndetse na Bushali , gitumirwamo aba Mc barimo Anita Pendo na Mc Tino, ndetse hakazaba aba Dj nka Phil Peter , ndetse n’umwana muto uri kwigarurira imitima ya benshi uzwi nka Dj Crush.

Amatike yo kwinjira ari kuboneka kurubuga www.Rgtickets.com cyangwa ukayigura ukanze *797*40# ubundi ukitiramo iyo ushaka kuko ibiciro by’abaguze mbere biri hasi cyane kurusha uzayigurira ku marembo ku munsi w’igitaramo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.