Umwuga wo kudoda ufatwa nk’umwuga udahabwa agaciro cyane, nyamara abawukora bawukunze urabatunga ndetse ukanabafasha kwiteza imbere kimwe n’indi myuga.
Macumi Théogène ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Rwakaramira, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, akaba akorera umwuga we wo kudoda inkweto mu Murenge wa Nyamata.
Afite umuryango w’abantu barindwi, kandi avuga ko umwuga we ubatunze ku buryo nta mwana we urasonza cyangwa ngo yibe kuko hari icyo yifuje akakibura. Macumi avuga ko yatangiye umwuga wo kudoda inkweto mu 1995, kandi kugeza ubu akaba yumva ari umwuga akunda ndetse yanakundisha abandi dore ko awukesha byinshi.
Yagize ati “Kudoda inkweto ni umwuga nkunda kuko sinawukora igihe kingana gitya ntawukunda, ni umwuga najemo nkodesha ariko ubu ntuye mu nzu yanjye, ikindi kandi naguze n’isambu ntoya nahingamo ntabanje kwatisha. Mu by’ukuri ni umwuga nkesha byinshi kandi urantunze ukantungira n’umuryango”.
Macumi avuga ko kera abakora uwo mwuga bataraba benshi aho akorera ngo yashoboraga gutahana amafaranga ari hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani (7000-8000 Frws) ku munsi, ariko ubu ngo barayasaranganya uko bakorera muri Koperative, akaba yatahana ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu(2000-4000 Frw) ku munsi, bitewe n’uko umunsi wagenze, gusa ngo babona amafaranga menshi iyo isoko ryaremye.
Kimwe n’abakora indi myuga itandukanye, icyorezo cya Coronavirus cyasubije inyuma abakora umwuga wo kudoda inkweto, kuko ubundi ngo umuturage yabaga yejeje imyaka akagurisha, yabona amafaranga akaba yaza kudodesha inkweto zamucikiyeho, bityo abazidoda bakabona amafaranga, ariko ubu ngo abenshi banga kugurisha imyaka yabo, bavuga bati none twayigurisha nyuma tugasonza ko ntawuzi amaherezo y’iki cyorezo.
Macumi avuga ko yishyurira abagize umuryango we bose amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kandi akayatanga ku gihe kandi nta handi akura amafaranga uretse mu mwuga we wo kudoda inkweto. Hari amafaranga ibihumbi cumi na bibiri (12.000Frw) umuntu udoda inkweto asabwa ku mwaka nk’umusoro wo kugira ngo yemererwe gukorera aho bakorera(ipatante), ayo na yo arayatanga kandi nta handi ayakura ni mu mwuga we.
Macumi kandi avuga ko azi neza akamaro ko kwizigamira ku buryo ubu ngo akorana na SACCO, akizigamira.
Agira ati “Mu mafaranga nkura aha, ndanizigamira ubu nkorana na SACCO, iyo maze gukuraho ayo kugura ibyo nkeneye mu rugo, ngira n’ayo nizigamira, nyuma nagira ikibazo kintunguye nkitabaza ayo nazigamye, hari ubwo nizigamira nkaba nageza ku mafaranga ibihumbi magana arindwi kuri konti(700.000Frw) kandi nyavanye aha”.
Macumi avuga ko icyangombwa ari ukumva ko ugomba gukora kandi ugakunda ibyo ukora, kuko ngo buriya ikintu kibi ni ukwicara, ukumva ushaka kurya kandi utakoze, naho ubundi ngo iyo ukoze umwuga wose, ukawukunda nta kabuza uguteza imbere.
Yagize ati “Hari ababona uku tuba twambaye turi mu kazi, bakabona dusa nabi cyane cyane iyo imvura yaguye abakiriya bakuzanira n’inkweto babitimes.com ibyondo, abibona bakabona ni umwuga batakora kubera uko tuba dusa, ariko nyine bisaba ko uwukora uwukunze”.
Abadozi b’inkweto bakorera ku isoko rya Nyamata bibumbiye muri Koperative yitwa ‘Abishakirimirimo’, ubu ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 30, kandi ubu aho bageze, umudozi w’inkweto mushya washaka kwinjira muri Koperative yabo yabanza kwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo witwa Mutsindashyaka Jean Marie Vianney.
Macumi avuga ko iyo Koperative ibafasha muri byinshi, kuko hari amafaranga bashyira mu isanduku yayo buri munsi w’isoko, ayo atuma bashobora gutabara mugenzi wabo waba ahuye n’ikibazo ku buryo butunguranye n’ibindi.
Ikibazo abo badoda inkweto bavuga ko kibabangamiye cyane ni ibura rya ‘Kore’ bifashisha mu gusana inkweto.Ubundi ngo yaturakaga mu bihugu byo hanze, muri iki gihe cya Coronavirus rero birabagora kuyibona yanaboneka ikaza ihenze ku buryo ubu ngo litiro igura arenga ibihumbi bitandatu(6000Frw), kandi mbere yarashoboraga kuboneka ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi bine na bitanu,kuko akajerekani ka litiro eshanu kaguraga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000Frw), umuntu akaguriye I Kigali.
Macumi avuga ko atajya amenya impamvu abododa inkweto batajya batekerezwaho ngo nabo bahabwe inkunga nk’uko bigenda kuri koperative zikora indi myuga.
Yagize ati, ‘Twebwe igihe cyose turirwariza, ntitujya tubona inkunga nk’izindi koperative, uzarebe nka koperative z’ubuhinzi usanga, zihabwa ibyitwa nkunganire n’ibindi ariko twebwe nta bufasha tujya tubona.Natwe bajye badutekerezaho kuko sindabibona na rimwe batwibutse’.
Nubwo Macumi avuga ibyiza by’umwuga wo kudoda inkweto n’iterambere byamugejejeho, ariko hari mugenzi we witwa Habiyambere Aboubakar, ufite imyaka 45 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Cyeru,Akagari ka Kanazi, umurenge wa Nyamata, avuga ko uyu mwuga ari mwiza, ariko utamuha amafaranga menshi ku buryo we yifuza kuwukora akora n’undi.
Yagize ati, ‘Kududa inkweto ni umwuga mwiza ndawukora guhera mu 2009, ariko mbona nta mafaranga menshi arimo, niyo mpamvu ubu natangiye kwiga igifundi, kugira ngo igihe nabonye ikiraka cyo kubaka, ngikore ariko ntanaretse umwuga wo kudoda inkweto,
Icyiza cy’uyu mwuga, ntiwahaguruka mu rugo uje mu kazi hano ngo utahane ubusa, ushobora kubona amafaranga makeya, ariko ntushobora gutaha udatahanye ihaho’.
Abo badozi b’inkweto bahuriza ku kintu cyo kuvuga ko umwuga ari ikintu kidasaza, kandi uwuzi adashobora gusabiriza cyangwa ngo yibe, bityo bagashishikariza urubyiruko rudafite akandi kazi kwiga kudoda inkweto bakaza abagakora.
Macumi agira ati, ‘Nifuza ko abana banjye bakwiga, amashuri bagakora ibintu bitandukanye, ariko utanashobora kwiga andi mashuri, akiga uyu mwuga akaza akawukora nakumva mbikunze kuko ntusaza kandi uradutunze’.