Umwunganizi akaba na Mukeba wa CIMERWA araza mu kwezi gutaha

Ubuyobozi bw’Uruganda ‘Prime Cement Ltd’ bwatangaje ko bitarenze ukwezi gutaha kwa Kanama 2020, ruzaba rwatangiye gukora sima yunganira itangwa n’uruganda CIMERWA rukorera i Rusizi mu Burengerazuba.

Uruganda Prime Cement rwatangiye kubakwa muri 2018 rufite intego yo kuzatanga imirimo 2000 ku baturage b

Uruganda Prime Cement rwatangiye kubakwa muri 2018 rufite intego yo kuzatanga imirimo 2000 ku baturage b’i Musanze

Prime Cement ruzakora amoko atandukanye ya sima ivuye mu ruvange rw’ibintu bitandukanye birimo n’amabuye y’amakoro (akomoka ku iruka ry’ibirunga).

Ni uruganda rukorera mu Murenge wa Kimonyi mu birometero bine uvuye mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umwe mu bayobozi ba Prime Cement Ltd, Eric Rutabana yatangarije Kigali Today ko ibikoresho by’ibanze byo gukora sima byamaze gutegurwa, kandi ko n’ibindi biri mu modoka biva ku cyambu i Mombasa muri Kenya.

Yagize ati “Imirimo yo gutangira gukora sima irarimbanyije, ntabwo ntekereza ko byaba mbere y’uku kwezi ariko ntabwo bizarenza ukwezi kwa munani 2020, tuzaba turi ku isoko nta kabuza”.

Ati “Tugitangira ngira ngo igikomeye kizaba kijyanye n’uko isoko rizagenda riyakira (sima), ubushobozi dufite butwemerera kuba twatanga toni ibihumbi 50 buri kwezi cyangwa toni ibihumbi 600 ku mwaka”.

Arongera ati “Iyo sima izaza igurishwa ku giciro gito kuko ubu hari aho ugera ugasanga sima iragurishwa amafaranga 12,000Frw ku mufuka, ibi ntabwo ari ibintu byiza, twe ntabwo dushobora kugeza aho kuko igiciro kitazarenga amafaranga ibihumbi icyenda (ku mufuka)”.

“Ndizera ko sima yacu niza, igiciro cy’iyari isanzwe ku isoko cy’amafaranga 12,000Frw kizahita kimanuka, kuko ntabwo ntekereza ko ari igiciro kijyanye n’ubushobozi buri ku isoko”.

Uruganda Prime Cement rwatangiye kubakwa i Musanze kuva mu mwaka wa 2018, rukaba rurimo gushorwamo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 63Frw na miliyoni 630Frw.

Isima irenze toni ibihumbi 600 ku mwaka ni yo uruganda CIMERWA na rwo rwari rwariyemeje kuva rwashyirwamo imigabane y’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo, Pretoria Portland Land Cement (PPC) mu mwaka wa 2013, ariko kugeza ubu iyo ntego yari itaragerwaho.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’isakaza ry’ibikorwa bya CIMERWA, Maridadi John Jovis avuga ko bageze ku rugero rwa 80%, ariko ko n’ubwo intego yagerwaho 100%, n’ubundi sima ituruka ahandi izakomeza gukenerwa.

Isima ya CIMERWA yari imaze kuba nke ku isoko ry

Isima ya CIMERWA yari imaze kuba nke ku isoko ry’u Rwanda

Maridadi agira ati “Isoko ubwaryo (ibyo dusabwa) rirenze toni ibihumbi 600 ku mwaka, ni ukuvuga ko za sima zo hanze turacyazikeneye”.

Mu byatumye isima ikenerwa cyane muri iki gihe ndetse bigateza igiciro cyayo kuzamuka kivuye ku mafaranga ibihumbi icyenda ku mufuka kugera ku bihumbi 12, ni iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 hirya no hino mu gihugu, bikaba bikeneye sima ingana na toni ibihumbi 120.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Robert Bafakulera avuga ko bahangayikishijwe no kubura kw’ibikoresho by’ubwubatsi cyane cyane isima n’ibyuma bikora ibisenge by’inzu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.