UN irashaka ko abagore biyongera mu babungabunga amahoro

Umuryango w’Abibumbye (UN) urashaka ko abagore biyongera mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi kuko bakiri bake kandi baba bakenewe ahavutse ibibazo.

UN yifuza umubare munini w

UN yifuza umubare munini w’abagore mu butumwa bw’amahoro

Byatangarijwe mu kiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe na bamwe mu bagore bari mu gisirikare no mu gipolisi bamaze igihe kinini muri gahunda zo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kuri uyu wa 22 Kanama 2018.

Icyo kiganiro bise “Women in Peacekeeping”, cyahawe abasirikare n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bari mu mahugurwa mu Rwanda yiswe “Shared Accord 2018” agenewe bamwe mu bashinzwe kubungabunga amahoro, abera i Gako mu karere ka Bugesera.

UN itangaza ko kuva muri 2000 kugeza muri 2014, abagore bari 3% gusa mu gisirikare na 10% mu gipolisi, mu bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Intego y’uwo muryango ariko ngo ni uko mu mpera za 2018 abagore mu gisirikare bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro baba bazamutse bakagera kuri 15% naho mu gipolisi bakaba bageze kuri 20% muri 2020.

Abasirikare b

Abasirikare b’abagore baturutse muri Amerika

Umwe mu batanze ikiganiro, SSP Goretti Mwenzangu, yavuze ko abagore bafite uruhare runini mu gutuma igikorwa cyo kubungabunga amahoro kigenda neza.

Yagize ati “Hari ibibazo byihariye abagore n’abana wenda bari mu nkambi babwira abagabo cyane cyane nk’iyo bakorewe ihohoterwa. Twe rero barisanzura bakabitubwira, noneho tukabakorera ubuvugizi, tukabaherekeza aho bageza ibibazo byabo bityo bakabona ubutabera”.

Arongera ati “Kuba tutari benshi muri ibyo bikorwa ni uko n’ubusanzwe mu girikare n’igipolisi turi bake, bigaterwa n’uko mu mateka twumvaga ko ari akazi k’abagabo gusa. Icyakora ubu twamenye ko ari akazi nk’akandi, turashoboye kandi twumva imibare iziyongera tube twanaruta abagabo”.

UN yifuza umubare munini w

UN yifuza umubare munini w’abagore mu butumwa bw’amahoro

Cpt Lausanne Nsengimana wo mu ngabo z’u Rwanda we yemeza ko igikewe ari amahugurwa ahagije ku bagore bityo n’umubare w’abajya mu gisirikare ukiyongera.

Ati “Nyuma ya Jenoside, abagore ba mbere bagiye mu gisirikare muri za 2001 na 2002, umubare wari uri hasi cyane ariko uragenda wiyongera n’ubwo udashimishije nk’uko UN ibishaka. Igikenewe n’amahugurwa ahagije bityo hakiyongera umubare ariko n’abantu bashoboye”.

Abo bagore bombi kimwe na bagenzi babo bakoze akazi ko kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Sudani y’Amajyepfo (Darfour), Centre Africa, Sierra Leonne na Sudani.

Abagabo na bo ntibahejwe muri ubu butumwa

Abagabo na bo ntibahejwe muri ubu butumwa

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.