UNHCR yababajwe n’igikorwa cya kinyamanswa ubwo abimukira 92 basangwaga bambaye ubusa bahatirwa kwambuka umugezi

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wababajwe cyane n’amakuru yatanzwe na Guverinoma y’u Bugereki yavuze ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira yatahuye abimukira 92 basa nk’aho bambaye ubusa kandi bakomerekejwe ubwo bahatirwaga kwambuka umugezi wa Evros bava muri Turikiya binjizwa ku butaka bw’u Bugereki.

Mu butumwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ryanyujije kuri Twiter ryagize riti “Twamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa kandi cy’iteshagaciro kandi turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iri sanganya.”

Urwego rw’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi rukurikirana ibijyanye n’imipaka (Frontex) rwemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko iryo tsinda ryoherejwe mu buryo minisiteri ishinzwe kurengera abasivile mu Bugereki yavuze ko budahesheje agaciro ikiremwamuntu.

Abakozi ba Frontex bavuze ko abimukira babonywe basa n’abambaye ubusa kandi bamwe bagaragaza ibikomere ku mubiri. Urwo rwego ngo rwakoranye n’abayobozi mu Bugereki mu gufasha byihutirwa abo bimukira barimo abo muri Syria na Afghanistan.

Minisitiri Ushinzwe kurengera Abasivile mu Bugereki, Takis Theodorikakos, yashinje Turikiya kugira uruhare mu bwiyongere bw’abimukira babikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Theodorikakos yabwiye itangazamakuru ko abimukira benshi babwiye Frontex ko imodoka eshatu z’igisirikare cya Turikiya zabatunze zikabageza ku nkombe z’umugezi ufatwa nk’umupaka utandukanya ibihugu byombi.

Turikiya yarabihakanye ndetse minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Ismail Catakli asaba u Bugereki guhagarika icyo yise ibinyoma n’ubupfura bucye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.