Muri rusange imbuto ni ingenzi mu kuzuza ifunguro rikwiriye, ariko uyu munsi turavuga ku byiza byo kurya urubuto rwitwa ‘Watermelon’ mu Cyongereza, cyangwa ‘Pastèque’ mu gifaransa. Twibanda ku byiza ruzanira abarurya.
Ku rubuga www.santemagazine.fr , Watermelon ni urubuto rugira amazi menshi n’isukari, rugira kandi intungamubiri zitandukanye harimo za vitamine A, B6 na C, ikindi kandi ni uko imbuto za watermelon zikungahaye kuri za poroteyine no ku butare butandukanye nka magnesium zikanigiramo vitamine B n’ibinure by’ubwoko bwiza .
Watermelon ni urubuto rwiza ku buzima bw’umutima kuko rukize ku byitwa ‘citrulline’, ibyo bikaba bifasha imitsi gukora neza. Ikindi ni uko ‘citrulline’ igira akamaro gakomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Kubera intungamubiri ziboneka mu rubuto rwa watermelon, ururiye rumurinda iyangirika ry’utunyangingo (cellules) bitewe n’umunaniro ukabije, bityo rero rufasha mu kurinda indwara zitandukanye z’umutima.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubuto rwa watermelon, rugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, no kubyimba kw’imitsi bikunda kubangamira abantu bakuru bafite umubyibuho ukabije. Watermelon kandi ni urubuto rufasha by’umwihariko abagore batakiri mu kigero cyo kubyara ‘menopause’.
Watermelon kandi yigiramo ibyitwa ‘lycopènes’ bifasha umubiri kudasaza vuba no kumererwa neza. Watermelon kandi ni urubuto rwigiramo amazi menshi, bityo rukaba rufasha abarurya kubona ingano y’amazi bakenera bakenera ku munsi.
Urubuto rwa watermelon rwigiramo ‘vitamine A’ nyinshi, iyo rero ikaba ifasha uruhu rw’umuntu kumererwa neza.
Ku rubuga www.saidaonline.com, bavuga ko urubuto rwa watermelon rufasha umuntu gusinzira neza.
Umuntu uriye watermelon kandi imwongerera imbaraga bitewe n’uko yifitemo vitamine B6 ndetse na magnesium.
Kuri urwo rubuga kandi, bavuga ko watermelon ifasha imitsi gukora neza, ndetse ikaba ari ni isoko y’ibyitwa ‘arginine’ bikora nka ‘Viagra’ mu gufasha abagabo baba bagira ikibazo kijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.
Watermelon yanarinda indwara nka ‘engine’ irangwa no kubabara mu muhogo, ikarinda n’ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ukabije.